Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Rusizi:Muri 30 batashye mu Rwanda bavuye muri FDLR harimo umugabo umwe rukumbi akaba na Pasiteri

JPEG - 146.6 kbNyuma yo gufata icyemezo cyo kwitandukanya n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda,Abanyarwanda bagera kuri 30 batashye mu rwabababyaye,muri bo harimo umugabo umwe akaba ari na Pasiteri abandi akaba ari abagore n’abana.
Pasiteri Dusabimana Fabien, umugabo umwe rukumbi watahutse muri aba 30, yabwiye Imvaho Nshya ko bari baraziritswe n’ikinyoma, aho abarwanyi ba FDLR babageragaho bambaye imyenda ya gisirikare bakababwira ko ngo baba baretse gutaha bakazataha bafashe igihugu, ariko ngo barambiwe ikinyoma bazinga utwabo barataha.
Yagize ati “Ubuzima twabagaho muri ririya shyamba ntaho bwari butaniye n’ubwinyamaswa, aho n’abana bacu batari bafite icyizere cy’imibe
reho myiza y’ejo hazaza, duhitamo gutaha.”

JPEG - 146.6 kb
Umubare munini w’abatashye ni abana n’abagore
Pasiteri Dusabimana yavuze ko hari abapasiteri bagenzi be bahanurira Abanyarwanda bari mumashyamba ya Congo ko Imana yabageneye igihe cyo gutaha we ariko ngo yaje kubibonamo ikinyoma cyambaye ubusa.
Yagize ati"Nahisemo gutaha ngo nereke abapasiteri bagenzi banjye ko ibyo bahanura atari byo.”
Beatrice Nyirakajeje w’imyaka 52 we yagaragaje ibyishimo yatewe no gutaha mu gihu cye yari amaze imyaka 21 atazi uko gisa ngo yiteguye gufatanya n’Abanyarwanda kubaka igihugu.
Abanyarwanda batashye ni abari mu duce twa Masisi, walekale, kalehe ndetse n’Idjwi,bakaba bakiriwe mu nkambi iri mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi,gusa umubare munini wa bo ni abana.
Rusizi:Muri 30 batashye mu Rwanda bavuye muri FDLR harimo umugabo umwe rukumbi akaba na Pasiteri Rusizi:Muri 30 batashye mu Rwanda bavuye muri FDLR harimo umugabo umwe rukumbi akaba na Pasiteri Reviewed by ibigezwehobyose on Saturday, June 20, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.