Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi:Gen.Niyombare wayoboye kudeta ngo yaba aherutse gutorerwa kuyobora umutwe wa politike MNB

Gen. Godefroid Niyombare wari ku isonga ry’abagerageje gukora kudeta ikaburizwamo mu minsi ishize

ngo aherutse guhabwa imirimo yo kuyobora umutwe wa politike ariko unafite igisirikare N.M.B
Nkuko igitangazamakuru cyo mu Burundi "Burundi 24" kibivuga , Gen Niyombare yimitswe ku kuyobora ishyaka MNB (Mouvement National Burundais) ryari rimaze igihe ridafite umuyobozi ku ya 15 Kamena uyu mwaka.
Burundi 24 ivuga ko muri Gashyantare uyu mwaka aribwo uwahoze ayobora uyu mutwe bivugwa ko unafite igisirikare Dr Itangishaka Léane yeguye ku buyobozi bwe kugira ngo yite ku gushinga Radio Bujumbura Internationale,kuva icyo gihe uyu mutwe wari uyobowe by’inzibacyuho.

JPEG - 37.9 kb
Gen.Godefroid wakoze Kudeta ariko igahita iburizwamo
Biravugwa kandi ko Gen. Major Gaciyubwenge wahoze ari Minisitiri w’ingabo akaza gukurwa kuri iyo mirimo agahita afata iy’ubuhungiro ngo yaba ari we wagize uruhare rukomeye kugira ngo Gen. Niyombare yinjire muri uyu mutwe.
Amakuru akomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo mu Burundi avuga ko abasirikare bakuru barenga 75 batorotse igisirikare ndetse na Batayo imwe ngo nibo bagize ingobo z’uyu mutwe Gen. Niyombare yahawe inshingano zo kuyobora.
Umutwe MNB kandi ngo uhangayikishije bikomeye ubuyobozi bw’u Burundi ko ushobora gukuraho Perezida Nkurunziza dore ko ngo unakomeje kwinjiza abasore n’inkumi bashya mu gisirikare cyawo.
MNB yashinzwe mu mwaka wa 1990, Gen.Godefroid akaba abaye umuyobozi wa 7 w’uyu mutwe ugizwe cyane cyane n’urubyiruko.
Ubwo ikinyamakuru Bujumbura News cyegeraga bamwe mu bantu ba hafi ya Gen.Niyombare kikababaza niba amakuru amuvugwaho ari ukuri ntibashatse kugira icyo batangaza.
Ibi biravuga mu gihe mu ijoro ryakeye kuri wa gatanu mu mujyi wa Bujumbura hagabwe ibitero bya grenade byibasiye igipolisi aho abapolisi bagera kuri 11 bakomeretse.Leta yo irashinja ibi bitero imbirimbanyi zitavuga rumwe na yo.

Burundi:Gen.Niyombare wayoboye kudeta ngo yaba aherutse gutorerwa kuyobora umutwe wa politike MNB Burundi:Gen.Niyombare wayoboye kudeta ngo yaba aherutse gutorerwa kuyobora umutwe wa politike MNB Reviewed by ibigezwehobyose on Saturday, June 20, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.