Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, June 18, 2015

Nyanza: Uwiyita umukozi wa MTN yibye umuturage amafaranga ibihumbi 104 amubeshya ko yatsindiye miliyoni 2

Muhimpundu Judith wo mu mu murenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza yatuburiwe n’umutekamutwe wamubeshye ko ari umukozi w’isosiyete y’itumanaho ya MTN agatuma amuha ibihumbib 104 by’amanyarwanda nayo atari aye ngo uwo mukozi azamushyikiriza miliyoni ebyiri yatsindiye muri iyo sosiyete

Ako gahomamunwa kabaye kuri uyu mubyeyi kuwa kabiri tariki ya 16 Kamena 2015, ubwo Muhimpundu yajyaga ku mukozi wa MTN Mobile Money akoherereza uwo mutekamutwe ibihumbi 104 by’u Rwanda ngo yibwira ko amwoherereza miliyoni ebyiri z’amafaranga.


Uyu mugore ngo yageze ku mukozi wa MTN Mobile Money nta mafaranga afite asaba ko bamwoherereza ayo mafaranga kuri nimero z’uwo wiyitaga umukozi wa MTN; nk’uko ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru gikomeza kibisobanura muri nkuru yacyo.
Ku nshuro ya mbere yabanje kohereza ibihumbi 78 amugezeho yongera kumusaba kohereza andi bigeze mu bihumbi 104 y’u Rwanda ni bwo yamutahuye.
Umucuruzi wa MTN Mobile Money yamusabye kumuha ayo maafaranga arayabura ngo kuko yibwiraga ko nyuma bamwoherereza za miliyoni ebyiri agakuraho ayo amwishyura.
Ngo uwo mutekamutwe bavuganye ahagana saa kumi za mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2015 amumenyesha ko yatsindiye ibihembo.
Mu marira menshi mu gihe yajyanwaga kuri Polisi yagize ati “Unyibye namuhamagaraga nkumva indirimbo za MTN nkibwira ko ari yo igiye kumpa ibihembo none dore nzize ubusa kuko n’amafaranga namuhaye atari ayanjye”.
Uyu mucuruzi wamufashaga kohereza ayo mafaranga mu byiciro bitandukanye ngo ntiyigeze akeka ko nta mafaranga afite.
Yagize ati “Kubera ko tumenyereye ko bamwe mu bakiriya bayaduha bamaze kubona ubutumwa bubyemeza njye sinitaye kumenya ngo arayafite cyangwa ntayo afite ni yo mpamvu ayo bamusabaga kohereza nayoherezaga nta mususu”.
Nimero ya Telefoni yoherejweho ayo mafaranga ibihumbi 104 by’u Rwanda ni 0783948407 ikaba ari iy’uwitwa Mugisha Eric ndetse ubwo iyi nkuru yategurwaga ,iyi nimero yacagamo ariko ntayifate ndetse n’ayo amafaranga ngo yari yamaze kuyabikuza nk’uko byemejwe n’umukozi wa MTN mu Karere ka Nyanza.
Hashize iminsi mike hagaragaye ko iki kibazo cyo kwambura hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwiyitirira amazina y’abantu hagamijwe kwambura abantu gihindura isura ariko polisi y’igihugu iherutse kuvuga ko ikomeje guhangana n’abakora ibyaha nk’ibyo inasaba abantu kujya babanza gushishoza