Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, June 17, 2015

Inkuru zivugwa kuri Stromae muri Afurika, urucantege ku bareberera inyungu ze


Itsinda rishinzwe kureberera inyungu za Stromae, by’umwihariko abari bamuherekeje mu bitaramo yakoreye muri Afurika, bababajwe bikomeye n’inkuru bita impuha zagiye zivugwa kuri uyu muhanzi ahanini kubera igitaramo cy’i Kinshasa cyavanweho.






Mu binyamakuru banenga bivuye inyuma harimo ibyatangaje ko Stromae yangiwe kwinjira muri RDC ku bwo kutagira ibyangombwa by’inzira bihagije ndetse hakaba n’ibindi byavuze ko yangiwe kuririmbira i Kinshasa azira kuba Umunyarwanda.


Maxime Gaudefroy, Umuyobozi wa MX EvĂ©nement yari ishinzwe kwita ku majwi, amatara, gufata amashusho n’amafoto mu bitaramo Stromae yakoreye muri Afurika; yasobanuye ko nyinshi mu nkuru zavuzwe kuri uyu muhanzi nyuma yo gusubira mu Bubiligi atarangije ibitaramo byose ngo ntaho zihuriye n’ukuri.

Maxime Gaudefroy, wari kumwe na Stromae ubwo yiteguraga kwerekeza i Kinshasa yabwiye 20 Minutes ko nta kindi kibazo cyazitiye uyu muhanzi ntarangize ibitaramo byose yagombaga gukorera muri Afurika uretse ‘ikibazo cy’uburwayi’.

Yagize ati “Ni byinshi mu bihuha byavuzwe, twasomye byinshi…hari abatangaje ko nta Visas twari dudite, ntabwo ari ukuri; ni njye wari ubishinzwe. Ni ikinyoma”
Yongeyeho ati “Ni ibintu bigoye cyane ku bateguye ibi bitaramo, biragoye kugira ngo basubize amafaranga ku bantu bose bari baguze amatike, ni ibintu bigoye kuri Stromae kuko yashakaga gukomeza ibitaramo”
Byari biteganyijwe ko uyu muhanzi ufite inkomoko mu Rwanda azataramira i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera kuwa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2015.
Nyuma yo guhagarika igitaramo yari afite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa kubera uburwayi, ibizamini byakorewe uyu muhanzi byagaragaje ko hari ingaruka zishobora kuririra ku bibazo yagize bijyanye n’imiti imurinda kurwara malariya yafashe, ari nabyo byatumye ajyanwa mu bitaro igitaraganya akaba anakeneye gukomeza kwitabwaho mu byumweru biri imbere.

Ubuzima arimo muri iki gihe ngo ntibumwemerera gukomeza ibikorwa bye, byanatumye abateguraga ibitaramo yari afite batangaza ko bikuweho.
Ibitaramo byose Stromae yagombaga gukora haba icyo mu Rwanda, mu Bwongereza, mu Butaliyani kugeza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Chicago byarahagaritswe, azongera gukora ikindi gitaramo nyuma y’itariki ya 2 Kanama 2015.