Kuryamana n’abakobwa babiri birananiye.
Mumikurire yanjye, sinigeze nkunda kugendana nabakobwo cyangwa ngo mbe nagira ikintu cyo gushaka kuba naryamana nabo. Ariko igihe cyaje kugera numva ngomba gushaka umukobwa twazashingana urugo tukubaka umuryango! Uwo mukobwa naje kumubona tugera no mugihe mwita fiancé wanjye, niwe watwariye ubumanzi! Eva yambwiraga ko ngomba kuba umunyamugi nkagendana niterambere. Yambujije kugendana nishuti zanjye kuko yavugaga ko ngomba kwihesha agaciro simvugane nabatindi. Yanyeretse ishuti ze zari ziganjemo abakobwa beza cyane nabahungu babakire. Eva yanzengurukije utubyiniro twose tuba muri Kigali. Sinarinziko umuntu yamara ijoro ryose abyina bukamukeraho.
Eva twamenyanye bwambere dukorana mukazi ariko ntitwavuganaga. Mukazi baduhinduriye akazi numushahara barawugabanya. Akazi kariyongereye umushahara uragabanuka. Umuyobozi wacu yadufataga nkaho turi abacakara be rimwe na rimwe akadutuka. Birababaza kubona umuntu akubwira nabi yitwaza ko ari boss wawe. Boss nanjye naramututse imbere yabandi bakozi mpita nsezera ako kazi kari kagiye kunsaza. Hashize igihe nahuye na Eva Nyabugogo abwirako nawe yasezeye ko ntakazi afite. Namurangiye akazi muhuza numusore twiganye wari kubimugiramo.
Akimara kukabona yarampamagaye anshimira cyane. Icyambabaje nuko bahembaga amafaranga menshi iyo mbimenya nari kugasaba. Eva twakomeje kubonana bigera aho tunakundana dutangira no guteganya kuzabana. Yatangiye kunyigisha uko ngombwa kwikwara kugirango nitubana ntituzagirane ibibazo. Yabwiraga ko ubuzima ari bugufi ko umuntu agomba kubaho neza. Yashakaga ko dukora imibonano mpuzabitsina mbere yuko tubana. Yarampatirizaga ambwirako abantu bagomba kubanza kumenyana mbere yo kubana.
Twararyamanye ambwirako yabikunze, muminsi yambere yarabiharaye. Nyuma yaje kwifata mugihe narimbikeneye namubwira akambwirako ntakanya afite cyangwa ko ananiwe. Mumubiri wanjye umuriro waragurumanaga inyota ari nyinshi. Nahisemo kwiyambaza Josiane kugirango amare inyota kuko yankundaga kuva na mbere. Josiane atandukanye kure na Eva. Eva ni ijobe ateye neza, iyo ndikumwe nawe mumuhanda abantu bose barahindukira. Nawe arabizi ko ari mwiza bigatuma yirata, ibiganiro bye byose aba yivuga. Ntampuhwe agira avugako abakene bateye iseseme numunuko wabo. Eva ava mumuryango ukize kandi nawe afite amafaranga. Josiane we ni igikara afite isura itari ziza nkiya Eva. Agwaneza akunda abantu ntiyirata ntamafaranga menshi afite, arankunda kuruta Eva.
Nakoranye imibonano mpuzabitsina na Josiane nifuza kumara inyoto ariko ntangiye kumukunda byukuri. Amafaranga yo gukora ubukwe narimaze kuyagwiza kandi na Eva yabikishize amafaranga kuruhande yumwana umwe wacu tuzabyara. Nanuyumunsi ndacyaryamana nabakobwa babiri kandi ubukwe sinzi uwo nzabukorana nawe. Hari amakuru aherutse kungeraho avugako Eva atabyara kuberaka yaba yaravanyemo inda. Icyonziko nuko ntakibigaragaza gihari nubwo naryamanye nawe nkabona atari isugi ariko na Josiane nawe ntiyarisugi. Sinatandukana numukobwa nkunda muziza ko atarisugi mugihe nanjye nziko kuri Josiane nari narataye ubumanzi. Eva yambwije ukuri, abwirako atari isugi ariko ko atajya yiyandarika.
Nyuma naje kumenya ko Josiane hari undi musore baryamana kugahato. Uwo musore yacuruzaga urumogi bigatuma agira amafaranga menshi. Yari yarateye ubwoba Josiane ko nazamucika azamushakisha akamwica. Natanze amakuru kuri Police yuko uwo musore acuruza urumogi kandi Police yamufatanye ibifuka 3. Nibaza aho Josiane nubwitonzi bwe yahuriye nuwo musore bikanyobera. Hari abantu bambwiyeko uwo musore arimo gukorera ubucuruzi muri gereza ko azavamo afite amafaranga aruta ayo yarafite. Sinzi siba aribyo niba muri gereza bahakoreramo ubucuruzi. Ikinteye ikibazo nuko yazavamo agansanga namutwariye umukunzi akaba yangirira nabi. Icyonziko nuko urukundo rwanjye nabano bakobwa 2 ruzamara imwaka myinshi ishoboka.