Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, June 08, 2015

Gicumbi :Udushya twagaragaye mu gitaramo cya PGGSS 5:Dore amafoto

Mu gihe hirya no hino mu gihugu Abanyarwanda baba baryamiye amajanja ngo bataramane n’abahanzi babo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2015,aha ni nako hari kugenda hagaragara udushya haba ku bahanzi n’abitabiriye iki gitaramo, kuri uyu wa Gatandu i Gicumbi ho byari udushya gusa.Dore amafoto.


Ni kuri stade ya Gicumbi ndetse bafite ikipe ikomeye mu mupira w’amaguru,aha hari hakubise huzuye abitabiriye igitaramo cya PGGSS5 ugereranyije n’aho iki gitaramo cyanyuze,ikindi bigaragara ko buri wese yari afite amatsiko aniteguye gususurutswa n’aba bahanzi.

Ntibyatinze kuko ahagana isaa munani igitaramo gitangira kugeza ku musozo byari ibyishimo gusa ndetse ubuto bw’imbuga butuma bamwe bakurikirana iki gitaramo biyicariye mu biti n’insina byari ku nkengero y’iyi Stade.
Dore udushya twagaragaye muri iki gitaramo!

1.Umushyushyarugamba Anita Pendo, Dj Bisousou na MC Tino bakoze udushya ubwo ku karubanda bakuragamo inkweto hafi no kwiyambura ubusa, ibi abenshi bafashe nk’ababitewe n’ubusinzi ariko bihurirana n’uko ubusanzwe barangwa no gususurutsa imbaga mu dushya dutandukanye.

2.Uburyohe bw’iki gitaramo bwateye umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo atakaza umwana biba ngombwa ko igitaramo kibanza guhagarara batanga amatangazo umubyeyi we araboneka.
4.Umuhanzi Eric Senderi usanzwe amenyerewe ho udushya dutandukanye, kuri iyi nshuro yazanye ababyinnyi badasanzwe reka si ukubyina abenshi bataha baribwa n’imitwe.
5.Muri ikigitaramo kandi hagaragaye abagabo 2 bari bambaye ibisa kuburyo kubatandukanya byari ingume,aba bagabo baranzwe n’udushya tudashira harimo kubyinisha Anita abantu bagira ubwoba, iki gitaramo kirinda gisozwa bakibyina.
6.Umuhanzi Bruce Melody yagaragaye yicaranye n’abafana be bamusezeranya ku muha umurima akayoboka iy’ubuhinzi uretse ko barinze batandukana nta mwanzuro ufashwe.
7.Umuhanzi Bull Dog akomeje guca agahigo mu kuririmba acigatiye ku myanya ye y’ibanga.Ibi bikaba byari bimaze iminsi bivugwa ku muhanzi Knowles ariko nyuma yo kubigayirwa n’batari bacye we yamaze kubivaho
Mu isozwa ry’iki gitaramo abahanzi basangiye ibyishimo reka si ukwifotoza karahava bitandukanye n’abavuga ko abitabiriye iri rushanwa barangwa n’ishyari ndetse no guhangana.