Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, June 08, 2015

Amagambo 7 meza ukwiye guhora wiyaturiraho

Hari ibyiringiro bikomeye bihesha umuntu kwihanurira ibyiza kandi bikaba. Menya amagambo 7 ukwiye guhora wibwira azajya agufasha kudacika intege no gukomeza kwiringira Uwiteka Imana yawe nk’inyamaboko ibihe byose kuko ni yo iyakubwira aka kanya binyuze mu ijambo ry’Imana


1. Ni cyo gituma tudacogora n’ubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, ariko umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye, kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. -2 Abakorinto 4: 16-18
2. Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi by’umuriro ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isilaheli Umukiza wawe. -Yesaya 43: 1-3
3. Kuko uzibagirwa umubabaro wawe, uzawibuka nk’amazi amaze gutemba kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y’ihangu. N’aho haba umwijima hazatambika umuseke kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro. Ni ukuri uzakebuka ibigukikije, wiruhukire mu mahoro, uzaryama he kugira ugutera ubwoba. -Yobu 11: 16-19
4. Ninjye kuzuka n’ubugingo, unyizera n’aho yaba yarapfuye azongera abeho. -Yohana 11: 25
5. Uku ni ko Uwiteka avuga, ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza. Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo ntabaza ndagutabara nkwereke ibikomeye biruhije utamenya. -Yeremiya 33: 2-3
6. Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo nyinshi zigapfa kubwawe n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe. -Yesaya 43: 4
7. Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga. -Yeremiya 29: 11
Imana yawe iracyagukunda!