Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi: Visi Perezida yasobanuye icyatumye ahunga ubutegetsi bwa Nkurunziza

Nyuma yo guhunga igihugu mu cyumweru gishize, Visi perezida wa kabiri w’u Burundi Gervais Rufyikiri yasobanuye icyatumye ahunga ndetse anahamagarira Perezida Petero Nkurunziza kureka kwiyamamariza manda ya gatatu.
Nk’uko France24 ibitangaza, Rufyikiri wahungiye mu Bubiligi ku wa gatatu yavuze ko yahunze nyuma yo kubona ubutumwa bumutera ubwoba kuko yakomeje kugaragaza ko adashyigikiye ko Nkurunziza ayobora indi manda.
Yagize ati ”Nahunze kubera ko ntashoboraga gukomeza kwihanganira imyitwarire ya perezida n’ubushake bwe bwo gukomeza kuyobora abarundi mu nzira zinyuranyije n’amategeko.”

Uyu mugabo akigera mu Bubiligi akaba yahise ahamagarira Nkurunziza gushyira imbere inyungu z’Abarundi imbere akareka gukomeza kwifuza kuyobora manda ya gatatu kuko binyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Amakuru aturuka muri perezidanse y’u Burundi na yo yemeje ko yabonye ibaruwa ya Rufyikiri ndetse ko ubu ari mu gihugu cy’u Bubiligi.
Kuva muri Mata 2015, igihugu cy’u Burundi hari imyigaragambyo y’abadashyigikiye manda ya gatatu ya Nkurunziza aho bavuga ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro yasinywe mu 2006.
Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abajyanama b’uturere ateganyijwe kuwa 29 kamena naho ay’umukuru w’igihugu azaba ku itariki 15 Nyakanga 2015.
Burundi: Visi Perezida yasobanuye icyatumye ahunga ubutegetsi bwa Nkurunziza Burundi: Visi Perezida yasobanuye icyatumye ahunga ubutegetsi bwa Nkurunziza Reviewed by ibigezwehobyose on Thursday, June 25, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.