Kuri uyu wa 20 Kanama, 2015,
umuhanzi Ama-G The Black yahamagawe n’umuntu udasanzwe amubwira ko ari
umuzimu wapfuye ubana na Se i kuzimu amusaba kujya amuterekera kuko
yabanye neza n’umuryango we kandi akaba ariwe umugejeje ku rwego agezeho
mu muziki.
Ibyabaye kuri Ama G The Black byabaviramo isomo rikomeye kuko bashobora guhura n’abatekamitwe bigize abapfumu kandi atari bo. Mu kiganiro inyarwanda.com dufitiye amajwi, uwo mukurambere yatangarije Ama-G ko amushyigikiye mu buhanzi bwe ndetse ko azakora ibishoboka byose agakomeza kwamamara nk’uko yahereye kera amufasha.
Umuhanzi Ama G The Black ngo kwamamara kwe yabifashijwemo n'uwo mukurambere
Mu kiganiro cy’iminota irenga itatu bagiranye, uwo wahamagaye Ama-G wamwitaga Amajya (ashaka kuvuga Ama –G), yamubwiye ko bibabaje cyane kuba baramufashije kumenyekana mu buhanzi ariko kugeza ubu Ama-G akaba atarabagurira akayoga, ati “Ukaba nta n’akayoga uratugurira turi ababyeyi turi abasaza, turi imyuka, twarabanye n’abo mu muryango wa So?”
Nyuma yo gusabwa kugura agatabi, Ama-G The Black yamubajije impamvu yagura akayoga mu gihe abo mu muryango we ari abasilamu kandi bakaba batanywa inzoga, uwo wiyise umuzimu abwira Ama-G ko niba ataguze akayoga, yabagurira agatabi kuko byose ari kimwe.
Ama G The Black ubarizwa mu idini ya Islam yasabwe kugurira akayoga abakurambere be
Uwo wahamagaye Ama-G uvuga yitwa Cyekemare yabwiye Ama-G ko nta nyiturano yindi bashaka, yewe nta n’igitambo cy’umwana w’umuntu azamwaka uretse kujya amugurira agatabi ubundi Ama G agakomeza kwamamara.
Ama G The Black yahamagawe n’uwiyise umukurambere (umuzimu), amusaba kumuterekera
Reviewed by ibigezwehobyose
on
Wednesday, June 24, 2015
Rating: