Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, February 10, 2015

Primus Guma Guma Super Star 5 yazanye impinduka

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Gashyantare 2015 hatangijweku mugaragaro irushanwa rikomeye mu muziki nyarwanda, Primus Guma Guma Super Star, aho rigiye kuba ku nshuro ya gatanu rikaba rizanye impinduka zikomeye zizanafasha abazarikurikirana kwiteza imbere.

Uhereye ku buryo ryatangijwe ukageza igihe rizagenda, hazagaragaramo impinduka nyinshi zigamije kurushaho guhuza Abanyarwanda n’abahanzi bakunda ndetse hakazanakorwa amarushanwa mu baturage mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bahabwa ubushobozi bwo gutangiza imishinga mito.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ubuyobozi bwa Bralirwa ari nayo itegura iri rushanwa ifatanyije na East African Promoters bwavuze ko PGGSS ya Gatanu izahatanirwa n’abahanzi bakoze indirimbo zigakundwa kurusha iz’abandi ndetse na bo ubwabo bakaba ibyamamare ku rwego rw’igihugu.

Joseph Mushyoma, Umuyobozi wa EAP yagize ati "Buri mwaka iri rushanwa rizana impinduka kugira ngo rikomeze ribe ryiza kandi rigeze ku Banyarwanda ibikorwa byiza banidagadurana n’abahanzi bakunda. Umwaka ushize twashyizemo icyiciro cy’abahanzi bakizamuka kugira ngo na bo bahabwe umwanya ariko kuri iyi nshuro hagomba gutorwa abahanzi bakoze cyane kurusha abandi, bakoze indirimbo zigakundwa cyane kurusha abandi. Abo ni bo bagomba gutorwa kandi abanyamakuru na bo bakirinda amarangamutima"
Kuri iyi nshuro abanyamakuru, aba DJs, aba Producers n’abandi bakurikiranira hafi muzika nyarwanda batoranyije abahanzi 25 barimo 15 b’igitsinagabo bakoze kandi bagakundwa kurusha abandi, abahanzi b’igitsinagore 10 na bo bigaragaje kurusha abandi.

Abahanzi bazaboneka muri 25 ba mbere bazerekana ibikorwa bakoze kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2014, uwakoze byinshi kandi agakundwa kurusha abandi ni we uzahabwa amahirwe yo kujya muri 15 ba bazahatanira kujya mu 10 ba mbere ku itariki ya 7 Werurwe 2015.
by : Admin