Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, January 27, 2015

Lil Wayne akomeje urugamba rwo gusenya Cash Money Records Lil Wayne akomeje urugamba rwo gusenya Cash Money Records



Nyuma y’amakimbirane akomeye Lil Wayne yagiranye na Birdman umuyobozi wa Cash Money Records, yafashe umwanzuro wo gukora iyo bwabaga Drake na Nicki Minaj na bo bakavamo byihuse.
                          Young Money ngo ntizaba imbata ya Cash Money
Uyu muhanzi uherutse gutangaza ko afite imigambi yo kubangamira inyungu za Cash Money Records , kuri ubu yatangaje ko agiye gukora iyo bwabaga agasenya iyi Label yihimura ku kuba yaradindije album ye Tha Carter V ku bushake bityo akaba na we yavuze ko atakora ikosa ryo kugenda asize Drake na Nicki Minaj ari na bo bahanzi basa n’abakomeye bari basigayemo.

Nk’uko TMZ yabitangaje, Lil Wayne yavuze ko Drake, Nicki Minaj, Christina Milan na Lil Twist basinyanye na we muri Young Money Entertainment bityo ngo ntagomba kugenda abasize.
Uretse kuba bari bafitanye amasezerano, aba bahanzi bose bari basanzwe bafite ubufatanye n’ubucuti bukomeye ku buryo bitatungurana bose baramutse bisunze Lil Wayne bakava muri Cash Money.
Lil Wayne akaba aherutse gusohora MixTape yise ‘Sorry For The Wait 2’, yiganjemo indirimbo zisegura ku bafana be ku bwo gutegereza album ya Tha Carter V itarabashije kujya hanze. Imwe mu ndirimbo Lil Wayne yashyize hanze yise ‘Coco’ aririmbamo amagambo akomeye yibasira Birdman akamubwira ko adateze kuzamuha umutuzo na rimwe.

                            Afite umugambi wo kutongera kuba umucakara wa Cash money

Amakimbirane ya Lil Wayne na Birdman yatangiye mu mpera z’umwaka ushize ubwo album Tha Carter V yagombaga gushyirwa hanze ikajya ihora isubikwa ku mpamvu zitumvikana Birdman yahoraga aha Lil Wayne.
Album Tha Carter V ya Lil Wayne yagombaga gusohoka muri Gicurasi 2014 yigizwa mu Kwakira 2014 nabwo ntiyajya hanze. Mu minsi mike ishize Lil Wayne yari yatangaje ko agiye kuva muri Cash Money kubera inyungu ze ziri kuryamirwa, anaherutse kuvuga ko ashobora kuziyambaza inkiko bagakizwa na Leta.