Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, January 27, 2015

Bobi Wine ari ku mavi asaba umugore imbabazi ku bwo kumuca inyuma



Umuhanzi Bobi Wine yasabye imbabazi umugore we Barbie kubera amagambo yagiye acicikana avuga ko acuditse n’abandi bagore barimo na Safina byanavugwaga ko babyaranye umwana w’umuhungu.

Nk’uko Big Eye yabitangaje, Bobi Wine yigiriye inama yo gusaba imbabazi umugore we nyuma y’uko yari amaze kurambirwa ndetse no kutihanganira uburyo umugabo we amuca inyuma akanatanga amafaranga y’indezo mu rundi rugo.
Mu bihe bikomeye Barbie Itungo, umugore wa Bobi Wine, yarimo yahagaze kigabo ndetse akomeza guharanira inyungu z’umuryango mu gihe yari ategereje ko umugabo we amusaba imbabazi ndetse akanamwerurira ukuri ku byamuvugwagaho.
Bobi Wine ubwo yasabaga imbabazi umugore ndetse n’umuryango yavuye imuzi ikibazo cyose anamuhishurira ko ubwo Safina yageraga muri Uganda bakomeje umubano ndetse ngo bajyaga banagirana ibihe byiza rwihishwa.


Safina na Bobi Wine bahuriye mu Bwongereza baracudika ndetse biza kuvugwa ko banabyaranye umwana w’umuhungu nubwo mu minsi yashize bakoze isuzuma ry’amaraso kwa muganga bagasanga Bobi Wine yarareraga uwo mwana nyamara atari uwe.