DailyMonitor ivuga uyu mugabo utuye mu gace ka Ngamba II, ngo yatashye yasinze ku cyumweru ashaka kuryamana n’umugore we ku gahato, ariko umugore amubera ibamba yanga ko baryamana, umugabo akomeza guhatiriza, umugore bimurenze afata agapanga amutemo ku mutwe.
Abakurikirana imibanire y’aba bombi bavuga ko uyu mugore yari amaze umwaka wose ataryamana n’umugabo we, avuga ko batasezeranye ndetse ko nta n’inkwano yigeze atanga ku babyeyi be.
Mu gihe Bakasarwa ari kwitabwaho ku kigo Nderabuzima cya Kikyo, Ukuriye polisi muri Bundibugyo, Taban Swaibu avuga ko babaye bacumbikiye uyu mugore mu nzu y’imbohe, mu gihe ipererza rigikorwa, ariko akagira inama abagore n’abagabo kujya bagisha inama igihe babona hatangiye kuvuka ibibazo byo gutumvikana muri bo.