Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, November 20, 2017

Kigali: Inyubako ‘UTC’ yahinduriwe izina ihabwa n’imikorere mishya

Iyi nyubako yaguzwe ku ya 25 Nzeri, ku mafaranga miliyari 6.8 kuko nyirayo atari yarishyuye ibirarane by’imisoro yari abereyemo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA.
Umuyobozi wa Kigali Investment Company, Kayumba Godfrey yasobanuriye IGIHE ko bakiyigura abacuruzi benshi bayikoreragamo bari barimutse bafite impungenge y’uko yafungwa cyangwa igasenywa batiteguye.

Ahamya ko ubu bose bamaze kugaruka ndetse hakiyongeraho n’abandi ku buryo nta mwanya wo gucururizamo utarimo uwukodesha.
Yagize ati “Twihutiye kongera guhumuriza abakiriya bari basanzwemo tubabwira ko nta kibazo, tunyomoza ibihuha byari biriho bivuga ngo izasenywa, tunakangurira abari bakwiye imishwaro bajya ahandi hatandukanye tubabwira kugaruka, ubu hafi 90% baragarutse.”
“Ubu ahantu hose hacururizwa harimo abantu, ni ukuvuga ngo nta mwanya n’umwe dufite utarimo umuntu, keretse agace gatoya kagenewe ibiro nako ni gatoya ka metero kare nka 160 kari kuri etaje ya gatanu.”
Kayumba yongeyeho ko iyi nyubako itazongera kwitwa ukundi ‘UTC’ ahubwo ko igiye kwitwa ‘Kigali City Mall, KCM, kuko basanzwe bafite n’indi nyubako y’isoko rya Nyarugenge yitwa ‘Kigali City Market’ bikazaba byiza nibimara guhuza inyito.
Ati “ Ni ukuvuga ngo dufite inyubako yitwa ‘Kigali City Market’ twongeyemo ijambo rimwe ‘Mall’ kugira ngo izina ryacu hose ribe rimwe.”
Nta mpungenge afite z’uko iryo zina rishya ritazajya mu mitwe y’Abanyarwanda nk’uko bari bamaze kumenyera UTC.
Ati “Erega twe turi abantu bazwi kandi ibikorwa byacu ni indashyikirwa; twebwe dutekereza ko izina ryacu ahubwo rizakomera kuruta iryari rihari kubera ko turi abacuruzi n’abatugize bose ni abacuruzi nta kuntu izina ritafata kuko n’irisanzwe ryo ku isoko rya Nyarugenge ryarafashe.”
KIC ivuga ko izanye imikorere mishya irimo gukaza umutekano ku buryo buri muntu wese winjiye muri Kigali City Mall adashobora kwibwa haba mu nzu imbere cyangwa ahaparikwa imodoka.
Kayumba yongeyeho ati “ Turashaka kugirana imikoranire myiza n’abakiriya ntiduhindagure ibiciro, ikindi inyubako tugiye kuyivugurura, tuyisiga amarangi ahatameze neza tuhatunganye, ihinduke inyubako nshya.”
Icyakora avuga ko kugira andi magorofa bongeraho atari ibya vuba, kuko isanzwe yubatse neza.
Kigali Investment Company yizeye ko izaba yagaruje amafaranga yashoye kuri Kigali City Mall mu myaka mike iri hagati y’itanu n’irindwi.
Iyi nyubako ikoreramo ibigo bikomeye by’ubucuruzi birimo amabanki n’ibigo by’ubwishingizi (Access Bank, Britam), amasoko agezweho (Nakumatt), ibigo by’itumanaho (Airtel, MTN, Tigo), iby’indege (RwandAir, Ethiopian Airlines), Bourbon Coffee n’ibindi.
Abakozi batangiye gusiga amarangi mashya
Ahagenewe gucururizwa hose hamaze gufatwa
Muri iyi nyubako hakoreramo ibigo bitandukanye
Abacunga iyi nyubako biyemeje gukaza umutekqno ku buryo nta muntu n'umwe ushobora kwibwa