Ikipe ya Manchester City mu
cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza yabonye itike ya 1/8
cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions League nyuma yo kubona itike
bigoranye mu mukino yanganyijemo na Borussia Monchengladbach igitego
1-1.
Ni umukino waberaga kuri Borussia Park sitade ya Borussia
Monchengladbach ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu aho iyi kipe yo mu
Budage yafunguye amazamu ku munota wa 23’ w’umukino biciye kuri Raffael.
Igice cya mbere cyenda kurangira Mochengladbach yishyuwe igitego ku munota wa 45’, igitego cyatsinzwe na David Silva, nyuma yuko Fernandinho yari amaze guhabwa ikarita y’umuhondo.
Gusa mbere yuko Monchen ibona igitego, umukinnyi wayo Lars Stindl yari yahawe ikarita y’umuhondo ku munota wa 20’. Ku munota wa 49’, Mahmoud Dahoud wa Monchen nawe yahawe ikarita y’umuhondo.
Bigendanye n’igitutu abakinnyi bari bafite, ku munota wa 51’ w’umukino, Lars Stindl yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yahise imuviramo ikarita itukura ahita ava mu kibuga, biba bibaye ngombwa ko basigara ari abakinnyi 10 imbere ya Manchester City.
Nyuma y’iminota 12’, Fernandinho yongewe ikarita y’umuhondo yahise imuviramo ikarita itukura ahita asohoka mu kibuga bihita biba ngombwa ko Manchester City nayo isigarana abakinnyi 10 mu kibuga, bityo ikibuga gisigaramo abakinnyi 20 mu gihe mu busanzwe umukino utangira harimo abakinnyi 22.
Fernandinho yerekwa ikarita itukura ku munota wa 63' w'umukino
Fernandinho amaze guhabwa umutuku yahise acika ururondogoro
Bayobowe na Aleksandar Koralov abakinnyi ba Manchester City basatiriye umusifuzi bamubaza ibyo akoze
Tonny Jantschke na Rafael nabo bahawe amakarita y’imihondo bituma umukino wose muri rusange ubonekamo amakarita arindwi y’imihondo ndetse n’amakarita abiri atukura. Imaze kunganya uyu mukino, Manchester City yahise ibona itike ya 1/8 cy’irangiza kuko yahise yuzuza amanota 8 inyuma ya FC Barcelona ifite amanota 12 mu gihe Monchengladbach iri ku mwanya wa 3 n’amanota 5.
Ku mukino w’umunsi wa nyuma uzakinwa kuwa 6 Ukuboza 2016, Manchester City izakira Celtic mu gihe Borussia Monchengladbach izaba yisobanura na FC Barcelona.
Dore uko indi mikino yarangiye:
Kuwa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2016
Group A:
*Arsenal 2-2 Paris Saint Germain
*Ludogorets Razgrad 0-0 FC Basel
Group B:
*Besiktas 3-3 Brnfica
*SSC Napoli 0-0 Dynamo Kyiv
Group C:
*Borussia Monchengladbach 1-1 Manchester City
*Celtic 0-2 FC Barcelona
Group D:
*FC Rostov 3-2 Bayern Munchen
*Atletico Madrid 2-0 PSV Eindhoven
Kuwa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2016:
Group E:
*CSKA Moscow 1-1 Bayer Leverkusen
*AS Monaco 2-1 Tottenham Hotspur
Group F:
*Borussia Dortmund 6-3 Legia Warszawa
*Sporting CP 1-2 Real Madrid
Group G:
*FC Koebenhavn 0-0 FCPorto
*Leicester City 2-1 Club Brudge
Group H:
*Dinamo Zagreb 0-1 Lyon
*Sevilla 1-3 Juventus
Abakinnyi ba Manchester City bishimira igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na David Silva
Raphael wa Monchengladbach yishimira igitego
Kevin De Bryne wa Manchester City agerageza kuzamukana umupira
Fernandinho akora ikosa rya mbere ryamuviriyemo ikarita y'umuhondo
Lars Stindl kapiteni wa Monchen nawe ubwo yakoraga ikosa rya mbere
Raheem Sterling agerageza ishoti rikomeye
IIkay Gundogan agenzura umupira hagati mu kibuga
Raphael atsinda igitego cya mbere cya Monchengladbach
Claudio Bravo nta yandi mahitamo yari afite
Nico Eveldi na Raheem banigana
Sergio Kun Aguero yashakishije igitego kirabura
Igitego cya David Silva
Manchester City yarokowe n'igitego cya David Silva
Fernandinho agundagurana n'umunyezamu wa Monchen
Abakinnyi ba Manchester City bashimira abafana nyuma y'umukino utari woroshye