Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Beyonce na Jay-Z bayoboye urutonde rwa Couple zinjije agatubutse kurusha izindi mu mwaka wa 2016


Umuririmbyi Beyoncé Knowles n’umugabo we Jay-Z baje ku isonga nka couple ya mbere yinjije akayabo kurusha izindi mu mwaka wa 2016, uyu mwanya bawusimbuyeho Taylor Swift n’uwahoze ari umukunzi we we DJ Calvin Harris.






Beyoncé na Jay Z binjije miliyoni 107.5 z’amadolari muri uyu mwaka ushize, umugore yasaruye miliyoni 54 mu gihe umugabo ubwe yabitse kuri konti miliyoni 53.5 z’amadolari. Ibi byatumye urugo rwabo ruza imbere mu zinjije akayabo kurusha izindi muri 2016 nk’uko byatangajwe na Forbes isanzwe izobereye mu kubarura imitungo y’ibyamamare ku Isi.

Amafaranga Beyonce yabonye muri uyu mwaka, amenshi yayasaruye muri album ye ‘Lemonade’ iri mu zacurujwe cyane ku Isi. Lemonade yasohotse mu mezi make ashize yacurujwe kopi zisaga miliyoni, iri mu cyiciro kimwe na ‘Views’ ya Drake ndetse na ‘25’ ya Adele.
Ibitaramo Beyonce yakoze kuwa 27 na 28 Gicurasi kuri Soldier Field mu Mujyi wa Chicago, byitabiriwe n’abantu babarirwa mu 89,270, Queen Bey yabisaruyemo amadolari 11,279,890 mu minsi ibiri gusa.


Jay-Z yabonye amafaranga menshi ayakuye mu bigo yashinze birimo icyita ku banyamuziki no gutunganya indirimbo cya Roc Nation, ikigo gikomeye gisakaza indirimbo kinakora iby’itangazamakuru no gusakaza amakuru ‘Tidal’ cyo kimwe n’ibinyobwa acuruza birimo ‘Armand de Brignac champagne’ , ‘D’Ussé cognac’ n’ibindi.
Tom Brady n’umugore we Gisele Bundchen, nabo bari kuri uru rutonde, umugabo yinjije miliyoni 44 mu gihe umugore yasaruye miliyoni 30.5.
Mu bakiri ingaragu, Taylor Swift ni we winjije amafaranga menshi kurusha abandi, mu mwaka ushize yabonye miliyoni 170. Iyaba akiri kumwe n’umukunzi we Calvin Harris[uri ku mwaka wa 21 na miliyoni 63], nibo bakagombye kuba bayoboye uru rutonde.

Beyonce na Jay-Z bayoboye urutonde rwa Couple zinjije agatubutse kurusha izindi mu mwaka wa 2016 Beyonce na Jay-Z bayoboye urutonde rwa Couple zinjije agatubutse kurusha izindi mu mwaka wa 2016 Reviewed by Unknown on Tuesday, July 12, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.