Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, June 11, 2016

EXCLUSIVE:Mu buryo bw’amayobera, umugore watwikishije inshuti ye aside yatorotse gereza ya 1930

Mu buryo bw’amayobera, umugore watwikishije inshuti ye aside yatorotse gereza ya 1930

Chief Editor | 11-06-2016
Mu buryo bw’amayobera, umugore watwikishije inshuti ye aside yatorotse gereza ya 1930
Umugore witwa Dusabimana Eugenie wari ukurikiranyweho icyaha cyo gutwika umukobwa wari inshuti ye magara akoresheje aside, mu buryo bw’amayobera yatorotse gereza ya Kigali bakunda kwita 1930, kandi akaba atari ubwa mbere atorotse kuko n’aho yafungiwe bwa mbere yari yatoboye inzu agatoroka.

Tariki 12 Mutarama uyu mwaka, nibwo umugore witwa Dusabimana Eugenie yatwitse umukobwa wari inshuti ye magara witwa Ntakirutimana Violette, akaba yaramutwitse akoresheje aside akangirika bikomeye.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com mu minsi ishize, Ntakirutimana Violette yasobanuye ko uyu Dusabimana Eugenie yari asanzwe ari inshuti ye magara ndetse akaba yaratunguwe no kubona amukorera ubwo bugome.

Akimara gutwikwa, Ntakirutimama Violette ni uku yari ameze
Ntakirutimana Violette ati : "Nabaga mu Gatsata ku mukecuru w’inshuti y’iwacu, Dusabimana arampamagara ambwira ko aje kunsura, hanyuma ageze mu Gatsata yanga kugera mu rugo arambwira ngo nimusange ku irembo ambwire, mpageze arambwira ngo arashaka ko muha ku mafoto dufitanye, nsubira mu rugo kuyazana ngarutse ahita amenaho aside."

Aha kuri iyi foto, ubanza wambaye wambaye umukara n’umweru niwe Eugenie naho Ntakirutima Violette ni uyu wambaye ipantalo y’ubururu. Iyi ni ifoto yabo ya kera
Ntakirutimana Violette avuga ko ubwo ibi byamubagaho, yahise ajyanwa kwa muganga kugirango akurikiranwe n’abaganga, naho Dusabimana Eugenie we agahita atoroka. Tariki 21 Mutarama Dusabimana Eugenie yatawe muri yombi na Polisi arafungwa ariko aza gutobora aho yari afungiye aratoroka, nyuma yongera gutabwa muri yombi tariki 5 Gicurasi 2016 aje mu Rwanda yiyoberanyije kuko yari yarahungiye muri Uganda.
Nyuma yo kongera gufatwa, yahise afungirwa muri gereza ya Kigali izwi nka 1930, ariko kuwa Kabiri w’iki cyumweru nabwo akaba yaratorotse mu buryo kugeza ubu budasobanutse. Sengabo Hillary, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, yabwiye Ukwezi.com ko uyu Dusabimana Eugenie yatorotse kuwa Kabiri, bakaba bakeka ko yaba yaruriye.
Nyamara andi makuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, agaragaza ko itoroka ry’uyu mugore ririmo urujijo. Umukobwa ukora akazi k’ubuzunguzayi mu gace ka Nyabugogo witwa Mutoni, niwe wafatishije Dusabimana Eugenie ubwo yazaga i Kigali nyuma yo gutorokera muri Uganda.
Uyu mukobwa yagiye gusura undi muntu kuri gereza ya Kigali izwi nka 1930 kuri uyu wa Gatanu, maze abwirwa n’abanyururu ko kamubayeho, kuko umugore yafatishije yatorotse kandi akagenda avuze ko azamwica. Aha hakibazwa uburyo yatorotse yabanje kubyigamba, kandi kuva kuwa Kabiri ubuyobozi bw’iyi gereza bukaba butari bwigeze butangaza ko yatorotse.

Uyu ni Ntakirutimana Violette, iyi ikaba ari ifoto yafashwe mbere y’uko atwikwa
Twabibutsa ko uyu mukobwa watwitswe, yaje kumenya ko umugore wamutwitse yamuzizaga ko ari we waba yarabwiye umugabo we ko asigaye akora uburaya, kandi ngo atari we wamureze.
Violette ati : "Yari umugore afite umugabo basezeranye, umugabo we yabaga i Nyacyonga yaramusize yaramubwiye ngo afite akazi i Kigali, akajya akora uburaya maze nyuma umugabo aza kubimenya, abimenye barashwana bavugana nabi, uwo mugore we kubera ko twari inshuti yahise wenda yiyumvisha ko ari njye wabibwiye umugabo we. Uretse ko ntakintu yigeze ambaza cyangwa ngo agire icyo abimbwiraho, nyuma bamufunze nibwo yabisobanuye, yaravuze ngo namuteranyije n’umugabo we, kandi umugabo we bamubaza akavuga ko yabibwiwe n’abamotari n’abashoferi".

Uku niko Violette Ntakirutimana asigaye ameze, n’ubu akaba akomeje kwivuza n’ubwo yangiritse cyane mu isura
IKITONDERWA : GUSANGIZA ABANTU BENSHI IYI NKURU NI UGUFASHA ABASHINZWE UMUTEKANO NGO YONGERE AFATWE ARYOZWE IBYO YAKOZE