Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, April 06, 2016

Rihanna Yongeye Gushotora Imbaga y’Abagabo Benshi Abereka Ingano y’ Ikibuno Cye “REBA AMAFOTO HANO”

32B0EE7300000578-3517745-image-a-23_1459446466351

Nyuma y’udushya twinshi turimo imyambarire n’amafoto abenshi bemeza ko ari ay’urukozasoni , akemeza ko ibyo byose abiteye umugongo ubuzima bwe akabuharira Imana dore ko yanatangaje ko yinjiye no mu idini ya Islam,mu mpera z’iki cyumweru dusoje yongeye gushyira ahagaragara amafoto ashotota igitsina gabo.
 
Umuhanzi Robyn Rihanna Fenty, uzwi ku izina Rihanna,umuririmbyi akaba n’umwanditsi uvuka muri Amerika ku myaka 28 ,ni umwe mu bakobwa b’ibyamamare wakunze kuvugisha amagambo atari make abagabo kubera imyifotoreze ye ndetse n’uburyo agaragara.
32B0EEA700000578-0-image-a-1_1459442960780
Dore incamake y’ibyaranze ubuzima bwe
Amazina ye nyakuri ni Rihanna Robyn Fenty ni mwene Monica Braithwaite na Ronald Fenty. Rihanna yavutse kuwa 20 Gashyantare 1988, ubu we n’abo bavukiye rimwe bafite imyaka 28, yavukiye mu gace ka St Michael mu kirwa cya Barbados, avukana n’abasore 2 Rorrey na Rajad Fenty, ariko afite n’abandi bavandimwe be badahuza ababyeyi bombi.
32B61AE300000578-3517745-image-a-33_1459447510157
Nk’abandi bose yize amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, aho mu mashuri yisumbuye yahakoreye itsinda rito ry’abaririmbyi biganaga ariko ntibyamuhiriye cyane.

Rihanna mu bwana bwe yafashaga nyina gucuruza imyenda, ariko imico yo kunywa ibiyobyabwenge ya se yamugiyemo. Rihanna yaje no gushaka kujya mu gisirikare ho gato. Afashijwe n’uwari inshuti ye mu 2003, Evan Rogers yamubonyemo intyoza amujyana mu nzu itunganya umuziki ya Def Jam Recordings.
32B6154600000578-3517745-image-m-86_1459448280207
Muri 2005 yasohoye album ya mbere yise Music of the sun, aho yari ku mwanya wa 3 kuri billboard hot 100. Mu 2006 yahise ashyira hanze indi album yise Girl like me ,2007 yakoze indi album yitwa Good girl Go bad , yariho indirimbo zakunzwe cyane nka “Umbrella, Don’t stop the music,Take a Bow,Disturbia,…, aha byamuhesheje umwanya wa 9 muri Grammy award. Iyi album imaze kujya hanze nibwo Rihanna yatangiye kugaragaraho ingeso zitari nziza cyane ko nawe yabibonye iyi album akayita Umukobwa mwiza wabaye mubi(Good girl go bad).

Byamuhaye imbaraga cyane kuko 2009 yahise akora iyitwa Rated R , yariho indirimbo yaciye ibintu nka Rude Boy, benshi bati “arabwira Chris Brown kuko yari amaze igihe bashwanye amukubise”!.
Mu 2010 Loud iba igiye hanze nawe aritaka, kuko hariho indirimbo yise Only girl (in the world!!), na What Is My Name. Mu 2011 asohora Talk that talk hariho indirimbo zamamaye ku Isi nka We Found Love na Where Have You Been.

Mu mwaka wa 2012, ari nayo aheruka, yayise Unapologetic, bituma abahiga bose aba uwa 1 kuri billboard 200, haje hariho indirimbo karahabutaka nka Diamond, Live Your Life yakoranye na T.I, na Love the Waye You Lie yakoranye na Eminem.
Ibi byaramumenyekanishije cyane ku Isi yose. Rihanna ni umuhanzi w’icyamamare ufite ibihembo bitandukanye,nka Grammy awards 6, American Music Awards 5, Billboard Music Awards 22, Brit Awards 2, yagurishije ama copies y’umuziki kugeza ubu arenga miriyoni 100.
32B0EE8500000578-0-image-a-2_1459442966159

Akazi ka Robyn Fenty “Rihanna”,Ubu ni umunyamuziki mu njyana nka Dancehall, Reggae, Hiphop, Dance, akaba afata amajwi, ari umuhanzi, umukinnyi w’amafilm, yerekana imideri, kandi anayikora.
Uretse kweguka ibihembo bitandukanye Rihanna yagiye avugwa ho amakuru adashimishije arimo gukorana na Satani, kwiyambika ubusa no gukoresha ibiyobyabwenge.