Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Nyuma y'imikino 39 idatsindwa,Barcelona yatsinzwe n'abakinnyi batuzuye ba Real Madrid



Mu ijroro rya cyeye nibwo Isi nzima yari yerekeje i Camp nou ahaberaga umukino wahuzaga Barcelona yari yakiriye Real madrid,umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Real kuri 1 cya Barcelona.

Hari hashize imikino igera kuri 39 ikipe ya Fc Barcelona idatsindwa na rimwe,gusa mu ijoro rya cyeye ,kuri stade yayo ya Camp nou,iyi kipe ntibyaje kuyihira kuko yatsinzwe na Real madrid yari ifite abakinnyi batuzuye nyuma yuko Sergio Ramos yari amaze guhabwa ikarita itukura.
Real Madrid ibifashijwemo na Karim Benzema na Cristiano Ronaldo yagiye kwihorera kwa mukeba w’ibihe byose, FC Barcelona yashakaga amanota atatu ngo iyature Johan Cruyff wayibereye umukinnyi n’umutoza uherutse gupfa.
Mu mukino ubanza wa shampiyona Real Madrid yari yatsindiwe iwayo ibitego bine ku busa ndetse hakaba hari benshi batekerezaga ko bishobora kongera kubaho ahanini bagendeye ku buryo Barcelona yari imaze imikino 39 idatsindwa ndetse n’ubusatirizi bwayo budasiba gutsinda uwo bahuye wese muri iki gihe.
Gusa ibi si ko byagenze kuko igitego cya Karim Benzema ku munota wa 62 cyaje cyishyura icya Gerard Pique cyo ku munota wa 56 cyahaye imbaraga zidasanzwe abasore ba Zinedine Zidane watozaga El Clasico ya mbere kuva asimbuye Rafa Benitez mu mezi abiri ashize.
Icyizere cya Real Madrid cyaje kugabanuka ubwo kapiteni Sergio Ramos yabonaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 83 bagasigara ari abakinnyi 10 mu kibuga.
Gusa, nyuma y’iminota ibiri gusa, Cristiano Ronaldo yiyerekanye aho byananiye mukeba Lionel Messi imbere y’abantu ibihumbi 99264 bari bicaye muri Nou Camp, atsinda igitego cya kabiri ari nacyo cyahesheje Zidane n’abasore be amanota atatu y’umunsi.
Zidane yakoze ibyari byarananiye Mourihno watsinzwe 5-0 muri El clasico ya mbere, Manuel Pellegrini watsinzwe 1-0,Carlo Ancelotti watsinzwe 2-1, Rafa Benitez wanyagiwe 4-0 n’abandi batoza bagiye banyura muri iyi kipe kuva 2007 bagiye babonera isomo rya ruhago muri uyu mukino w’amateka.
Real Madrid iracyarushwa amanota arindwi na mukeba FC Barcelona ya mbere ifite 76, Atletico Madrid ni iya kabiri n’amanota 70 naho Real ikagira 69 mu mikino 31 bamaze gukina.

Ni umukino wibukwagaho Johan Cruff watoje Barcelone uherutse gupfa
Messi na Ronaldo basuhuzanya mbere y'umukino
Pique yishimira igitego na mugenzi we Neymar
Pique niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Barcelone
Benzema na Bale nyuma yo kwishyura
Ramos yahawe ikarita itukura
Ronaldo yateye ishoti ba myugariro ba Barcelone baritambika ariko birangira igitego kigiyemo
Messi yananiwe gufasha ikipe ye ngo itsinde
Nyuma y'umukino, ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba Real Madrid
Nyuma y'imikino 39 idatsindwa,Barcelona yatsinzwe n'abakinnyi batuzuye ba Real Madrid Nyuma y'imikino 39 idatsindwa,Barcelona yatsinzwe n'abakinnyi batuzuye ba Real Madrid Reviewed by Unknown on Monday, April 04, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.