Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, March 15, 2016

Mu mvugo ikomeye, Riderman yasabye Asnah ’kudatega iminsi urugo rwe’

Umuhanzi Asnah uririmba muri Dancehall yatuye ko Riderman [umusore bakundanye imyaka umunani] atazarambana n’umugore kubera inenge yamubonyeho mu gihe bamaze bakundana.
Riderman yakundanye na Asnah imyaka umunani, batandukanye bitunguranye ahita akora ubukwe by’ikubagahu na Miss Agasaro Nadia.

Asnah yavuze ko mu myaka umunani yamaze akundana na Riderman yamubonyeho kunanizwa n’ibishuko ari nacyo ashingiraho yemeza ko ‘urugo rwe na Agasaro Nadia rutazamara kabiri’.
Riderman yavuze ko amagambo ya Asnah agamije ‘gutega iminsi urugo rwe’. Ngo yubakiye ku mugisha w’Imana kandi yizeye ko nta kizaca intege ubumwe afitanye n’umugore we.
Yagize ati « Ibyo ni ukudutega iminsi ! Urugo rwubakwa n’uwiteka, mbanye n’umugore wanjye neza nta kibazo. Kuvuga ngo ntabwo tuzarambana, aribeshya cyane. Abavandimwe baduhaye umugisha, Padiri aduha umugisha […] Uretse na Padiri, Imana yaduhaye umugisha. Imana niyo yubakira umuntu. »
Asnah yabwiye IGIHE ko nyuma yo gutandukana na Riderman bakivugana nk’inshuti zifitanye amabanga. Ati « Ni umudjama [ni inshuti], turavugana nta kibazo ! »

Asnah ngo yizeye ko Riderman atazamarana kabiri na Agasaro Nadia
Umubajije icyo yibukira kuri Riderman, atazuyaje agusubiza ko « Yari inshuti magara, yari uwa mbere mu buzima, yari fiancé wanjye. Namubitsaga amabanga, njye na we dufitanye amabanga, mbitse bye byinshi. »
Yanenze cyane Riderman ngo kuko yamubenze mu ibanga akomeza kumwica umutima amubeshya ko amukunda. Ngo yamenye ko ibyabo byarangiye mu cyumweru cya nyuma cy’ubukwe bwe na Agasaro Nadia.
Asnah aherutse gukorera igitaramo ahitwa Beirut Sky Pool i Nyarutarama. Mu mvugo yumvikanamo kubabara, avuga ko yatumiye Riderman yanga kuza kumufasha nyamara ari umuhanzi afata byihariye.
Ati « Naramutumiye mubwira ko mfite igitaramo, yambwiye ko atamfasha ku ndirimbo imwe, ngo azamfasha ninkora album. Urumva ibyo bintu ? »
Ngo ntibyamubabaje na gato. Ati « Ntabwo ntinda mu bintu, yanze kumfasha kandi abandi baramfashije. Ntacyo nahombye, nakore ibye nanjye nkore ibyanjye. »
Riderman avuga ko nta mutima mubi cyangwa indi mpamvu yihishe inyuma kuba yaranze kwitabira igitaramo cya Asnah, ngo yamubwiye ko mu muziki abahanzi bashyigikira mu bitaramo byo kumurika album.
Ati « Yarabinsabye ariko musobanurira ko ntaza kumufasha mu gitaramo cyo kumurika indirimbo imwe. Birazwi neza mu muziki abahanzi dufashanya mu bitaramo iyo umuntu yamuritse album […] Namwemereye ko nzamufasha najya kumurika album kandi niko bisanzwe bigenda. »
Umukobwa na we ati « Ubu nibwo nari mukeneye ariko yanze kumfasha nk’umuntu w’inshuti, icyo gihe nanjye sinzaba mukeneye. »

Asnah aherutse kwinjira mu muziki

Asnah ati "Nibamarana imyaka umunani bazigurire fanta", Riderman ati "Ibyo ni ukudutega iminsi"