Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Yivuyemo yoherereza umugabo we ubutumwa bw’urukundo bwari bugenewe umukunzi we w’ibanga

Umugore wo mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe aravugwaho kwibeshya akoherereza umugabo we ubutumwa bw’ibanga bwari bugenewe umukunzi we wo ku ruhande bituma umugabo we avumbira ibye atavunitse.

Uyu mukunzi w’ibanga w’uyu mugore witwa Peter Matsika kandi ngo yari asanzwe ari n’inshuti y’umugabo we, Herbert Chimombe nubwo atatinyaga kumwonera.
Kuri ubu, nk’uko iyi nkuru dukesha Bulawayo24 ikomeza ivuga, ngo Peter Matsika ari mu rukiko aho yagiye kwishinganisha kubera uwo yoneye, aho yabwiye urukiko ko arimo kwakira ubutumwa bumutera ubwoba bunamutuka kuri telephone.
Chimombe we ariko ntiyigeze abuza urukiko kurinda uwamureze, gusa yatunguwe no kubona uwamuhemukiye ari nawe wagiye kumurega yishingana. Yavuze ko niba adashaka kumuvugisha yabireka, ariko ngo niwe wamubabaje agira umubano w’ibanga n’umugore we adahari.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko yamenye iby’uru rukundo rw’ibanga rw’umugore we n’inshuti ye ubwo umugore yibeshyaga akamwoherereza ubutumwa bwari bugenewe uwo mukunzi we ngo yari yizeye ko ari inshuti magara.
Yakomeje avuga ko we akorera Cape Town mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ngo kubw’ibyo akaba nta buryo afite bwo kuba yamutera ubwoba nk’uko abivuga.
Yivuyemo yoherereza umugabo we ubutumwa bw’urukundo bwari bugenewe umukunzi we w’ibanga Yivuyemo yoherereza umugabo we ubutumwa bw’urukundo bwari bugenewe umukunzi we w’ibanga Reviewed by Unknown on Monday, January 18, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.