Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, January 12, 2016

Umuhanzi w’ Icyamamare kiss Daniel Agiye Kuza Gutaramira Abanyarwanda


iamkissdaniel_2015-03-07_12-10-27
Kiss Daniel, umwe mu bahanzi bari guca ibintu muri Nigeria agiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali ku butumire bwa Royal Entertainment.
Igitaramo cya Kiss Daniel ukunzwe mu ndirimbo ‘Woju’, kizabera i Kigali ku itariki ya 27 Gashyantare 2016.
Kuri Instagram, Kiss Daniel n’abateguye iki gitaramo bari gukwirakwiza ubutumwa bumenyesha Abanyarwanda n’abo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba kuzaza kureba uyu muhanzi.
Kiss Daniel ukunzwe mu ndirimbo ‘Woju’
Mu bahanzi nyarwanda bazafatanya na Kiss Daniel muri iki gitaramo hamaze kumenyekana itsinda ry’abaririmbyi babiri Charly&Nina risigaye rifashwa na Muyoboke Alex.
Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamamaye nka Kiss Daniel, afite imyaka 21 y’amavuko. Yavutse ku itariki ya 1 Gicurasi 1994 muri Leta ya Ogun muri Nigeria. Afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu ishami rya Water Engineering.
kiss-daniel
Mu Kuboza 2015, Kiss Daniel yakoreye igitaramo i Kampala
Ni umwe mu bahanzi bavutse mu miryango ikize muri iki gihugu, yakunzwe bikomeye mu ndirimbo zirimo ‘Kiss Daniel’, ‘Woju’, ‘Shoye’, ‘Laye’, ‘Good Time’ n’izindi.