Pages

Pages

Pages

Menu

Thursday, January 07, 2016

Umuhanzi Edouce ntiyorohewe no kubura abe batakaza ubuzima mu ntangiriro z’umwaka

Umuhanzi Edouce ntiyorohewe no kubura abe batakaza ubuzima mu ntangiriro z’umwaka
Umuhanzi Edouce Softman, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gutangira umwaka nabi ubugira kabiri, mu ntangiriro z’umwaka ushize akaba yarabuze se umubyara naho mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016 bwo akaba yabuze nyirasenge, kwakira ibi byago bimubaho mu ntangiriro z’umwaka bikaba bimukomereye.
Tariki 16 Mutarama 2015 nibwo inkuru y’akababaro yageraga ku muhanzi Edouce  ko se umubyara yaguye mu bitaro bikuru bya Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba ari naho umuryango we usanzwe utuye. Se wa Edouce yapfuye azize uburwayi bwa diyabete yari amaranye igihe.
Aha umuhanzi Edouce (uri imbere hagati) yari mu mihango yo gushyingura se umwaka ushize
Aha umuhanzi Edouce (uri imbere hagati) yari mu mihango yo gushyingura se umwaka ushize


Nyuma yo gutangira nabi uwo mwaka wa 2015, uyu mwaka wa 2016 nawo uyu muhanzi ntawutangiye neza, kuko kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mutarama 2016 aribwo yabuze nyirasenge yafataga nk’umubyeyi ukomeye mu buzima bwe, nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram.
Sinshobora kubona icyo navuga pe! Tariki 15/01/2015 nibwo natakaje ‪‎papa wajye none aka kanya tariki 6/01/2016 nibwo ntakaje Tante  (masenge) wajye. Ni ukuvuga ko intangiriro z’umwaka nzitangirana ibibazo bikomeye byo kubura abanjye, gusa Mana yanjye ndagusabye wakire intama yawe mu bawe. Masenge ruhukira mu mahoro.Edouce
Edouce ukomeje kutoroherwa n’intangiro z’imyaka ibiri ikurikirana, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe bagaragaza gukora cyane no kugenda bateza imbere muzika yabo, mu mwaka ushize wa 2015 akaba yarakoze indirimbo “Shuguri” yanakunzwe cyane ndetse n’indirimbo nshya yitwa “My Love” yakoze mu mpera za 2015.