Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, January 26, 2016

Televiziyo mpuzamahanga CNBC igiye kwimurira icyicaro na studios byayo mu Rwanda ibivana muri Kenya kubera umutekano uhizewe

Televiziyo mpuzamahanga izobereye ibijyanye no gukora inkuru z’ubukungu, CNBC Africa, irateganya kwimura studio zayo mu karere zikavanwa I Nairobi muri Kenya zikimurirwa I Kigali mu Rwanda nk’uko abayobozi b’iyi televiziyo babitangaza. Biteganyijwe ko icyicaro cyayo mu karere na studios zayo bizafungura imiryango muri Kigali mu kwezi gutaha.

Ubwo yavuganaga na The New Times dukesha iyi nkuru, Patrick Ojil, ushinzwe iterambere rya business muri CNBC Africa, yavuze ko icyemezo bagifashe bitewe nuko guverinoma y’u Rwanda ibyifuza kandi yijeje kubafasha.
Yavuze ko u RRwanda ari igihugu kizi kwakira, bakaba barahawe ubufasha na guverinoma y’u Rwanda binyuze muri RDB. Yongeyeho kandi ko umutekano urangwa mu Rwanda ari kimwe mu by’ingenzi kihishe inyuma y’iri yimuka bava muri Kenya baza mu Rwanda.
Yagize ati: “Buri kigo gishaka gukorera business ahantu hari umutekano. U Rwanda ni ahantu hizewe. Guverinoma yakoze akazi gakomeye ngo yizeze umutekano, kandi ni kimwe mu by’ingenzi”.
JPEG - 181.9 kb
Abanyamakuru ba CNBC muri Afurika uhereye ibumoso ujya iburyo ni Bonny Tunya (Nairobi), Tumisho Grater (Afurika y’Epfo) na George Ndirangu (Kigali).
CNBC yari isanzwe ifite ibiro mu Rwanda yafunguye muri Nzeri 2012, bituma u Rwanda ruba igihugu cya 9 bari batangijemo ibikorwa.
Nk’uko Ojil akomeza avuga, bazakomeza kwagura ibikorwa byabo ku mugabane.
Yavuze kandi ko yizeye ko iki gitangazamakuru kizakomeza gutangaza amakuru ku bukungu bw’u Rwanda, cyohereza ibimenyetso abashoramari mpuzamahanga ngo baze gushora imari mu Rwanda.
Biteganyijwe ko ibikoresho byo gusakaza amajwi n’amashusho bya studios bizatangira kugera mu Rwanda muri iki cyumweru dutangiye, hakazakurikiraho gutangira kubishinga mu cyumweru gitaha, ari nabwo gushaka abakozi bizatangira.
Iyi televiziyo isanzwe ikorera mu bihugu bya Afurika aho yari ifite ibiro muri Zambia, Mozambique, Nigeria, Kenya, Gabon, Namibia n’ahandi. Icyicaro gikuru cyayo muri Afurika kikaba kiri muri Afurika y’Epfo.
Bwana Innocent bajiji, kuri ubu ukuriye ishami rishinzwe guteza imbere ishoramari no kuryorohereza muri RDB, yavuze ko kwakira studios za CNBC mu karere bizafasha u Rwanda mu bijyanye na business ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko televiziyo nk’iyi irebwa ku isi yose mu bihugu bigera ku 100 bizarushaho kwamamaza u Rwanda mu muryango wa business bikanarufasha guteza imbere ishoramari.