Pages

Pages

Pages

Menu

Wednesday, January 20, 2016

Sibomana Abouba na Mackenzi mu bakinnyi bategerejwe muri Sudani


Abakinnyi b’ikipe ya Gor Mahia barimo Karim Nizigiyimana na Godfrey Walusimbi bari mu bategerejwe gusanga bagenzi babo mu gihugu cya Sudani, mu gihe myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Abouba Sibomana ari mu bandi bakinnyi bataragera muri iki gihugu aho bazakina imikino ibiri ya gicuti.
Nyuma yo kwegukana igikombe cyari cyateguwe n’ikipe ya Saint George yo muri Ethiopia, Gor Mahia yerekeje muri Sudani, aho izakina imikino ya gicuti na Al Hilal na Al Karthoum muri icyi Cyumweru.
Karim Mackenzi Karim Mackenzi
“Dufite abakinnyi 18 hano muri Sudani, twiteze Walusimbi na Karim ko batugeraho mbere y’umukino wa gicuti. Ali Bondo ntabwo ameze neza na Khalid Aucho, Abouba Sibomana na Innocent Wafula nabo bashobora kudusanga, ariko ntabwo ari amakosa yabo.”- Frank Nuttal, umutoza wa Gor Mahia.
Gor Mahia izakina na Al Hilal kuri uyu wa Kane, kuwa Gatandatu bazakine na Al Khartoum.
Abuba Sibomana ntaragera muri SudaniAbuba Sibomana ntaragera muri Sudani
Jacques Tuyisenge uherutse kugurwa n’iyi kipe imaze kwegukana igikombe cya shampiyona ya Kenya inshuro 15, ntari mu bakinnyi iyi kipe iteganya kubona vuba dore ko ari gukinira Amavubi muri CHAN.
Iyi kipe ikaba yitegura imikino ya shampiyona y’uyu mwaka ndetse n’imikino ya CAF Champions League izatangira muri Gashyantare 2016.
Abakinnyi ba Gor Mahia bari muri Sudani:
Boniface Oluoch, Jerim Onyango, Musa Mohamed, Harun Shakava, Eric Ochieng’, Ronald Omino, Francis Kahata, Collins Okoth, Ernest Wendo, Jacob Keli, George Odhiambo, Enock Agwanda, Erick Ouma, Bernard Odhiambo, Ali Abondo, Amos Nondi.