Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, January 04, 2016

Pombe Magufuli akomeje kwesa imihigo: Tanzaniya hagiye kubakwa imihanda itahasanzwe.


Pombe Magufuli akomeje kwesa imihigo: Tanzaniya hagiye kubakwa imihanda itahasanzwe.


Perezida mushya w'igihugu cya Tanzaniya bwana Dr Pombe Magufuli akomeje kugaragariza abenegihuguko abafitiye gahunda ziganisha ku iterambere rusange nyuma yo guhagarika bimwe mu bikorwa byatwaraga amafaranga atagira ingano kandi ntacyo bimariye abatuye icyo gihugu. Kuri ubu Magufuli yatangarije abatuye icyo gihugu ko bagiye kubakirwa imihanda itahasanzwe.

Ibi bwana Magufuli akaba yabitangaje nyuma y'ikiganiro yagiranye  na perezida w'Ubuyapani shinzo Abe aho bemejeko mu kwezi kwa Mutarama 2016 mu mujyi wa Dar es salam hagiye kuzubakwa imihanda yo hejuru izwi nka Flyover mu ndimi z'amahanga.
Iyi mihanda nkuko bitangazwa na Magufuli ikaba izubakwa ku bufatanye hagati ya Tanzaniya n'Ubuyapani ndetse ngo ikaba izafasha abagenda icyo gihugu ndetse n'abagituye kuborohereza ingendo zabo