Pages

Pages

Pages

Menu

Friday, January 22, 2016

Lt. Gen. Mushyo Kamanzi yatangiye akazi ke nk’umugaba mukuru w’ingabo za UNAMID

Lt. Gen. Kamanzi Mushyo uherutse kugirwa umuyobozi w’ingabo za Loni na Afurika Yunze Ubumwe muri Darfur , yageze ku birindiro bya UNAMID muri El Fasher kuri uyu wa Kane tariki 21 Mutarama mu gitondo, aho yakiriwe mu karasisi k’ingabo ndetse n’abasivili bakorera UNAMID.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa minisiteri y’ingabo iravuga ko kuwa 14 Ukuboza 2015 , Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki Moon n’Umukuru wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Nkosazana Dlamini Zuma bashyizeho Lt. Gen. Kamanzi ngo asimbure Umunyatanzaniya Lt. Gen. Paul Ignace Mella warangije manda ye ku wa 31 Ukuboza.
Mbere yo kuyobora UNAMID, Lt. Gen. Kamanzi yari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka kuva muri Nyakanga 2012.
Lt. Gen. Mushyo abaye Umunyarwanda wa kabiri uyoboye UNAMID nyuma y’umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba, wayiyoboye kuva mu 2009 kugeza mu 2013.
Lt. Gen. Mushyo kandi ni ubwa kabiri ahawe umwanya w’ubuyobozi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, mu 2006-2007 yari Umugaba wungirije n’indorerezi nkuru ya gisirikare mu butumwa bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Sudani, AMIS, bwabanjirije UNAMID.
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byohereje ingabo i Darfur mu 2004, rufiteyo batayo eshatu z’ingabo zirwanira ku butaka, indorerezi za gisirikare n’abapolisi.
Kamanzi yahawe impamyabushobozi yo muri Kaminuza ya Gisirikare ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2005, iyo mu Ishuri rikuru rya gisirikare muri Nigeria mu 2003 no mu Bushinwa 1996.