Katy Perry, umuririmbyikazi wo muri Amerika, ni we uyoboye urutonde rw’abaririmbyi b’abagore binjije amafaranga menshi mu mwaka wa 2014-2015.
Igitangazamakuru Forbes, cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gitangaza ko Katy muri uwo mwaka yinjije imari ingana n’Amadorali y’Amerika miliyoni 135, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 98 na miliyoni 550.
Aya mafaranga yose yayakuye mu bitaramo byiswe “Prismatic” yakoreye hirya no hino ku isi. Yayakuye kandi mu kwamamariza amasosiyete nka Coty na CoverGirl acuruza ibikoresho by’ubwiza.
2. Taylor Swift yinjije Amadorali y’Amerika miliyoni 80, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 58 na miliyoni 400.
3. Fleetwood Mac itsinda ririmba mu njyana ya Rock, rigizwe n’abariirimbyi b’abagore n’abagabo, ryinjije imari y’Amadorali y’Amerika ingana na miliyoni 59.5, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 43 na miliyoni 435.
4. Lady Gaga yinjije Amadorali y’Amerika miliyoni 59, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 43 na miliyoni 70.
5. Beyonce yinjije miliyoni 54.5 z’Amadorali y’Amerika, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 39 na miliyoni 785.
- Beyonce aza ku mwanya wa gatantu mu bahanzikazi binjije agatubutse.
6. Britney Spears yinjije Amadorali y’Amerika angana na miliyoni 31, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 22 na miliyoni 630.
7. Jennifer Lopez yinjije Amadorali y’Amerika angana na miliyoni 28, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 20 na miliyoni 805.
- Fobes ntiyasize Jennifer Lopez kuko yaje ku mwanya wa karindwi.
8. Miranda Lambert yinjije Amadorali y’Amerika angana na miliyoni 28.5, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 20 na miliyoni 805.
9. Mariah Carey yinjije Amadorali y’Amerika angana na miliyoni 27, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 19 na miliyoni 710.
10. Rihanna yinjije Amadorali y’Amerika angana na miliyoni 26, abarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 19 na miliyoni 980.
- Rihanna na we yashoboye kugaragara mu myaka 10 ya mbere.
Aba baririmbyikazi aya mafaranga yose bayakuye mu bintu bitandukanye birimo ibitaramo bakoreye hirya no hino ku isi ndetse no kwamamariza amasosiyete y’ubucuruzi atandukanye