Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Indege y'Ubufaransa ikekwaho gutwara ibisasu yaguye muri Kenya igitaraganya


Indege y'Ubufaransa  ikekwaho gutwara ibisasu yaguye muri Kenya igitaraganya


Indege ya Air France yari iturutse muri Mauritius yerekeza i Paris mu Bufaransa yaguye igitaraganya muri Kenya nyuma yaho hatahuriwe umuzigo muri iyi ndege bagakekako ari igisasu.


Iyi ndege niyo yaketsweho gutwara ibisasu
Iyi ndege AF 463, yari itwaye abagenzi 459 n’abakozi bayo 14, yahagurutse muri Mauritius saa tatu z’ijoro muri icyo guhugu (saa moya z’ijoro mu Rwanda) ndetse bikaba byari biteganyijwe ko igera i Paris ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle mu rukerera rwo kuri iki cyumweru saa kumi n’imwe. Yaje kugwa kuri Moi International Airport i Mombasa hafi ya saa saba z’ijoro.

Umuvugizi wa P0lisi muri Kenya yatangaje ko iyi ndege yasabye kugwa byihuse kubera umuzigo byaketsweko ari igisasu ubonywemo.Yaje kugwa neza nta kibazo ndetse abagenzi bose bavanwamo.

Kugera mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, iyi ndege yari ikiri ku kibuga cy’indege cya Mombasa muri Kenya

Indege y'Ubufaransa ikekwaho gutwara ibisasu yaguye muri Kenya igitaraganya Indege y'Ubufaransa ikekwaho gutwara ibisasu yaguye muri Kenya igitaraganya Reviewed by Unknown on Monday, January 04, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.