Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Impamvu 5 zatumye Rafa Benitez yirukanwa harimo Cristiano Ronaldo

Impamvu 5 zatumye Rafa Benitez yirukanwa harimo Cristiano Ronaldo
Ikipe ya Real Madrid yaraye yirukanye Raphael Benitez wari umaze amezi arindwi ayitoza. Imwe mu mpamvu 5 zatummye uyu mutoza yirukanwa harimo kuba atarumvikanye na Cristiano Ronaldo ndetse n’ibyo Barcelona yakoreye Real Madrid ku wa 21 Ugushyingo 2015.
Real Madrid yirukanye umunya-Esipanye Raphael Benitez wari uyimazemo amezi arindwi gusa. Nyuma y’umunsi umwe, iyi kipe inganyije na Valencia ibitego 2-2 kuri iki cyumweru, ubuyobozi bw’ikipe ya Real Madrid buyobowe na Florentino Perez bwahise butegura inama y’ikitaraganya yanzuye iyirukanwa rya Raphael Benitez.
Muri iyi nkuru turabagezaho impamvu zatumye Raphael Benitez yirukanwa nkuko ikinyamakuru Daily Mail cyabyanditse.
1. Kutumvikana na Cristiano Ronaldo


Nkuko ikinyamakuru Daily Mail kibivuga, Raphael Benitez, mu mateka ye yagiye agira ingeso yo kutumvikana na bamwe yagiye atoza mu makipe atandukanye. Urugero mu bo batigeze bajya imbizi mu makipe yaciyemo harimo Xabi Alonso ubwo yatozaga Liverpool, John Terry ubwo yatozaga Chelsea ndetse na Marco Marco Materrazzi muri Inter Milan.
Ubwo yageraga muri Real Madrid ngo Raphael Benitez ntiyigeze avuga rumwe na Cristiano Ronaldo ufatwa nka kizigenza muri iyo kipe, ndetse ngo ubwo yabazwaga umukinnyi mwiza ku isi, ntiyigeze avuga ko ari Cristiano Ronaldo yewe ngo ntiyashoboraga kuvuga ko Ronaldo ari we mukinnyi mwiza muri Real Madrid.
Byaje guhumira ku mirari ubwo yafataga Gareth Bale akamugira umukinnyi ikipe ya Real Madrid ishingiyeho.
Uretse kandi Ronaldo batajyaga imbizi, Raphael Benitez ntiyumvikanaga n’abakinnyi ba Real Madrid barimo Isco ndetse na James Rodriguez.
Benitez fell out with Cristiano Ronaldo (right) and other first-team players including Isco and James Rodriguez
Bivugwa ko Cristiano Ronaldo (iburyo) atigeze yiyumvamo Benitez
Ukurikije uburyo Cristiano Ronaldo asanzwe afatwa muri Real Madrid n’ibigwi amaze kugirira muri iyo kipe, kutumvikana na we ni impamvu ikomeye yatuma buri mutoza wese yirukanwa muri Real Madrid.
2. Gutsindirwa mu rugo asuzuguwe bikabije na FC Barcelona
Hari ku itariki ya 21 Ugushyingo mu mwaka ushize wa 2015 ubwo Real Madrid yakiniraga ku kibuga cyayo Santiago Bernabeo yatsindwaga isuguwe cyane na mukeba wayo FC Barcelona ibitego 4-0.
Mu busanzwe, mu ikipe ya Real Madrid, umutoza udashobora kwihagararaho ngo abashe gutsinda Barcelona bihora bihanganye, aba asa n’aho nta cyo amaze.
Kuba Barcelona yaratwaye ibikombe byose umwwaka ushize, Real Madrid ntitware na kimwe biri mu byatumye Raphael Benitez ahabwa akazi kugira ngo akureho ubwo bushongore bwa Barcelona bugayisha iteka Real Madrid.
Kuba Real Madrid yaratsindiwe iwayo na Barcelona ibitego 4-0 ndetse inarushwa mu buryo bukomeye ni impamvu `yumvikana’ yatumye Rafa Benitez atarirwa icyizere n’ubuyobozi ndetse n’abafana ba Real Madrid.
Barcelona midfielder Andres Iniesta celebrates after scoring his side's third goal against Real in November
Andres Iniesta yishimira igitego cya 3 yatsinze kuri El Classico
Ibi kandi byabaye, umukinnyi Lionnel Messi usanzwe yibasira cyane ikipe ya Real Madrid atari no mu kibuga kubera imvune yari amazemo iminsi gusa akaba yaraje kwinjira mu mukino mu gice cya kabiri.
Ibitego bya FC Barcelona icyo gihe byatsinzwe na Luis Suarez watsinze 2, Neymar Junior ndetse na Andres Iniesta.
 3. Kwitwara nabi agahora agereka amakosa ku bandi
Kuva yagera mu gihugu cya Esipanye mu ikipe ya Real Madrid, Raphael Benitez yakunze kurangwa no gushyira makosa ku bandi mu gihe yabaga yitwaye nabi.
Ubwa mbere, ni igihe yavugaga ko itangazamakuru `rigenda’ ku kipe ya RealMadrid, Florentino Perz ndetse na we ubwe (Benitez).
Ibi byibukije amagambo yigeze kuvuga ku wari umutoza wa Manchester United Sir Alex Ferguson, iki gihe Rafa Benitez yatozaga Liverpool ntiyamenya amakosa yakoze ubwe.
Ubwo ikipe ya Real Madrid yanganyaga na Valencia mu mpera z’icyumweru gishize, Benitez yatangaje ko ikipe yakinnye “umukino w’akataraboneka’’, ko ndetse yari ikwiye gushimirwa aho kunengwa nk’uko itangazamakuru n’abafana barimo babikora.
4. Umukino udasobanutse utabereye ijisho
Mu bisanzwe, bizwi ko Real Madrid ari ikpe ihora ishaka gutsinda ngo ihore ari iya mbere ku isi kandi igatsinda igaragaza umukino ubereye ijisho. Bizwi kandi ko Benitez na we asanzwe ari umutoza utava ku izima uba ushaka guhindura ibintu aho ageze hose uko abyifuza.
Real Madrid yagiye ibona intsinzi ku makipe akomeye ariko igafashwa cyane n’umunyezamu wayo Keylor Navas.
Raphael Benitez yananiwe gucengeza uburyo bw’imikinire yifuza mu bakinnyi ba Real Madrid ndetse ubushobozi bwo gutsinda ibitego byinshi no gukina neza bisanzwe biranga Real Madrid birabura.
Mu mikino myinshi, kugumana umupira no kuguma mu mukino iminota 90 yose y’umukino byarananiranye. Urugero ni ejobundi ku mukino wa Valencia aho nyuma y’aho Benzema yari yatsindiye Real Madrid igitego cya mbere ku munota wa 16, ikipe ya Valencia yahise yishyura mbere y’uko amakipe yombi ajya mu kirihuko ku gitego cyatsinzwe kuri penaliti.
No mu gice cya kabiri kuri uyu mukino kandi, ikipe ya Valencia yishyuye Real Madrid mu munota umwe gusa nyuma y’aho Gareth Bale yatsindiye ku munota wa 82 uwitwa Alcarer agahita yishyura ku wa 83.
5.  Gusezererwa kwa Real Madrid mu gikombe cy’umwami
Nubwo ikosa ryatumye ikipe ya Real Madrid isezererwa mu gikombe cy’umwami risa n’aho ryagiye ku ikipe ya Real Madrid yose, iri ryaraje ryitura ku mutwe wa Rafa Benitez.
Real Madrid yasezerewe burundu mu gikombe cy’Umwami nyuma yo gukinisha umukinnyi wari utemerewe gukina kubera amakarita mu mukino Real Madrid yakinagamo n’ikipe ya Cadiz.
Raphael Benitez yakinishije Denis Cheryshev atabyemerewe gusa Benitez ngo ntiyari abizi.
Benitez looks on as Denis Cheryshev walks off the pitch after being substituted against Cadiz in December
Rafa Benitez asimbuza Cheryshev byatumye Real Madrid ihanishwa gukinisha umukinnyi utemerewe gukina
Nubwo bivugwa ko yari atabizi, bamwe bavuga ko umukinnyi we yagombye kuba yari abizi ndetse na Benitez.
Gusezererwa kwa Real Madrid kubera iri kosa byashyize igisuzuguriro gikomeye cyane kuri iyi kipe ndetse no kuri perezida wayo Florentino Perez mu busanzwe ngo muri kamere ye udakunda kuba yashyirwaho amakosa; ibi rero byatumye ikosa rijya kuri Benitez.

Impamvu 5 zatumye Rafa Benitez yirukanwa harimo Cristiano Ronaldo Impamvu 5 zatumye Rafa Benitez yirukanwa harimo Cristiano Ronaldo Reviewed by Unknown on Wednesday, January 06, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.