Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Ibyangombwa bivuguruzanya bitumye Robert Ndatimana afungwa iminsi 30

Ibyangombwa bivuguruzanya bitumye Robert Ndatimana afungwa iminsi 30Umukinnyi wa Police Robert Ndatimana asabiwe n’urukiko gufungwa ukwezi by’agateganyo kugira ngo ubushinjacyaha bukore iperereza ryimbitse ku byangombwa by’amavuko by’umwana ashinjwa gusambanya bivuguruzanya.
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 6 Mutarama 2016, ni bwo Robert Ndatimana, umukinnyi wa Police FC, yagejejwe imbere y'urukiko rukuru rwa Nyamirambo aho  yagombaga kuburana mu mizi urubanza ashinjwamo n’ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya akanatera inda umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Robert Ndatimana yabanje kubura mbere yo kwinjira mu rukiko
Ubwo umucamanza yahamagaraga Ndatimana Robert, ntiyabonetse gusa mu munota mike gusa yahize yinjira mu rukiko yambaye inkweto za kambambili zitukura, ipantalo y’amabara y’umweru, ubururu ndetse n’umutuku, ishati y’umukara irimo uturongo dutukura ndetse n’umupira w’ingofero wirabura yaje gukuramo nyuma.


Mbere y’uko Robert Ndatimana asabwa kwisobanura ku byaha yashinjwaga n'ubushijwacyaha, umwunganira mu mategeko yerekanye icyangombwa cy’amavuko cya Keza Ornella, Robert ashinjwa gusambanya, kigaragaza ko yavutse mu mwaka wa 1997 mu gihe nyamara icyo ise w’umwana yari yagaragarije urukiko mbere kigaragaza ko yavutse mu wa 1999.
Ibi byatumye ubushinjacyaha busaba ko ikiregerwa gihinduka maze hakaburanwa ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kugira ngo habanze hakorwe iperereza ku byemezo by’amavuko bitandukanye dore ko kimwe cyatangiwe mu murenge wa Ghanga, ikindi kigatangirwa mu wa Gatenga yo mu karere ka Kicukiro.
Robert Ndatimana yemeye ko yamenyanye na Keza Ornella bamenyaniye kuri Facebook gusa ahakana ko batangiye kuryamana icyo gihe nkuko yabishinjwe n’ubushanjacyaha gusa yemera ko yatangiye kuryamana na we mu mwaka ushize wa 2015.
Abajijwe icyo avuga ku kuba yakomeza kuba afunzwe, Ndatimana yavuze ko nta mpamvu yumva yaba afunzwe kuko afite `addresse’ ndetse akaba afite aho akorera hazwi.
Umucamanza yanzuye ko Robert Ndatimana aba afunzwe ukwezi by’agateganyo kugira ngo ubushinjacyaha bukore iperereza ku byangombwa by’amavuko bya Keza Ornella bivuguruzanya.
Robert Ndatimana yagaragaye yijimye mu maso asa n’utishimiye uwo mwanzuro wanatumye benshi mu bari bamuherekeje bahita basohoka mu rukiko bijujuta.
Bamwe mu bari mu rubanza rwa Robert Ndatimana harimo nyina umubyara ,mushiki we ndetse na Keza Ornella waturitse akarira nyuma yo kubona Robert Ndatimana akatiwe kuba afunzwe ukwezi by’agateganyo.
Benshi mu bari baje kumva urubanza rwa Robert Ndatimana barimo na Niyonkuru Djuma umukinnyi wa Rayon Sports bababajwe n’icyemezo cy’urukiko.
Robert Ndatimana wageze muri Police FC avuye muri Rayon Sports afunzwe ashinjwa gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure byanavugiwe mu rukiko ko yamuteye inda kuri ubu y’ibyumweru 14 n’iminsi itandatu. Urubanza rwe rukaba rwari rwasubitswe ku itariki 30 Ukuboza 2015 kuko yari yagaragarije urukiko ko atari yiteguye kuburana adafite umwunganira.
Ibyangombwa bivuguruzanya bitumye Robert Ndatimana afungwa iminsi 30 Ibyangombwa bivuguruzanya bitumye Robert Ndatimana afungwa iminsi 30 Reviewed by Unknown on Thursday, January 07, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.