Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, January 05, 2016

FC Barcelona: Nomero 7 yabonye nyirayo

Ikipe ya FC Barcelona ni ikipe y'intarumikwa mu cyiciro cy'ibanze mu mupira w'amaguru muri Esipanye (Espagne), kwambara umwenda uriho nomero karimdwi (7) ntibikunze guhabwa umukinnyi uwo ari we wese, gusa ubu hamaze gutangazwa kabuhariwe uzayambara.
Image result for arda turan barcelona number


Ku makuru dukesha urubuga rwa internet, Goal.con, ni uko umunyaturukiya, Arda Turan, ari we uzajya wambara uyu mwambaro wanditseho umubare 7, ubundi ihabwa umugabo igasiba undi, bitewe n'amateka akakaye y'abakinnyi bayambaye i Catalonya, bakayihesha ikuzo.
   
Arda Turan, wakiniraga Atletico Madrid, agiriwe icyizere nyuma y'uko byari byatangajwe ko ahagaritswe mu ikipe ya Barcelona, gusa ubu afite uburengazira bwo gukina.
Umubare 7, ni nomero yambawe na Henrik Larsson, umunyaswede, wamamaye cyane mu ikipe y'i Camp Nou, ikibuga cya Fc Barcelona, yambarwa kandi na Luis Figo, umunyaporutigari, nawe wakoze amateka kakahava mu ikipe ya Barcelona.
Mu bihe bya vuba, umubare 7 mu ikipe ya FC Barcelona, wambawe na David Villa, nyuma uhabwa Pedro, werekeje muri Chelsea, yo mu Bwongereza, kuva ubwo ntawundi wari ufite iyi nimero, gusa Arda Turan, niwe wayihawe bigaragara ko yitezweho byinshi.
 Arda Turan yitezweho byinshi muri FC Barcelona
Uretse Arda Turan wahawe umubare mushya, Aleix Vidal nawe yahawe 22, ubwo Dani Alvez, umunyabrazil wayambaraga yahawe nomero 6.