Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, January 26, 2016

Davido yasinye amasezerano azajya amuhesha akayabo k'amafaranga n'uruganda rwa Sony


Davido yasinye amasezerano azajya amuhesha akayabo k'amafaranga n'uruganda rwa Sony


Umunyamuziki ukomoka mu gihugu cya Nijeriya uzwi nka Davido yagiranye amasezerano n'uruganda rwa Sony aho azajya ahabwa akayabo ka miliyoni y'amadorari y'Amerika buri mwaka.

Ku myaka ye 23 y'amavuko,David Adedeji Adeleke wamenyekanye muri muzika nka Davido niwe ubaye umuhanzi w'umunyafurika wa mbere ugiranye amasezerano n'uruganda rwa Sony ruzwiho gukorana n'abahanzi b'ibyamamare cyane nka Beyonce,Jamie Fox n'abandi.
Davido : il signe un gros contrat avec Sony Music
Ubwo Davido yashyiraga umukono ku masezerano
Davido usanzwe ukorera muzika ye mu nzu itunganya umuziki ya HKN niwe ubaye umunyafurika wa mbere ugiranye amasezerano n'uruganda rwa Sony. Davido mubyishimo byinshi yashimiye Imana mbere na mbere nkuko byagaragaye mu nkuru y'ikinyamakuru Trace Urban ari nacyo dukesha ino nkuru ndetse akomeza ashimira buri muntu wese wagize uruhare mu kumufasha muri muzika ye.

Davido mu masezerano yagiranye n'icyo kigo akaba azajya agifasha kwamamaza bimwe mu bikorwa byacyo nawe agahabwa miliyoni y'amadorali y'Amerika ukaba uyashyize mu manyarwanda yaba akabakaba hafi miliyoni 800 z'amafaranga y'u Rwanda.