Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo umuraperi Dany Nanone yashize ahagaragara umushinga w’ikayi(cahier), ikubiyemo ubutumwa butandukanye bugamije gufasha urubyiruko. Ntakirutimana Dany uzwi mu ruhando rwa muzika nyarwanda nka Dany Nanone akaba amuritse uyu mushinga nyuma y’igihe kingana n’umwaka yari amaze anononsora ibyawo.
Iki gikorwa cyabereye ku kicaro gikuru cy’umujyi wa Kigali, aho mu cyumba cy’inama hari hateraniye abantu bingeri zitandukanye, barimo abayobozi mu nzego za leta biganjemo ab’urubyiruko, abafatanyabikorwa, abanyamakuru, abahanzi, ba nyampinga, inshuti n’abavandimwe ba Dany Nanone bose bari baje gushyigikira uyu mushinga we.
Nk’uko Dany Nanone yabigarutseho, nyuma yo kuba akora umuziki akagira abantu bamukunda, yaje gutekereza ikindi kintu yakora nk’urubyiruko, agatanga umusanzu mu kubaka igihugu, maze aza gutekereza uburyo bwo gukora amakayi akayanyuzamo ubutumwa bunyuranye bwigisha urubyiruko bukanatanga inama yabafasha kwiteza imbere, kwigira no gukunda igihugu.
Rubyiruko dukoreshe igihe dufite neza uyu munsi, ejo hazisobanura. Nta gihe cyiza nka none, ejo ni kera. Dukunde ubumenyingiro, dukore, twigire, twiteze imbere, dukunde igihugu cyacu, dukorere ku ntego, twimakaze indangagaciro nyarwanda mu iterambere ryacu twese, abakobwa n’abahungu. NDI UMUNYARWANDA. – Aya ni amwe mu magambo(ubutumwa) buboneka muri iyi kayi
Mu butumwa bwa Hon. Bamporiki Edouard wari umushyitsi mukuru yashimiye byimazeyo Dany Nanone ku bw’igitekerezo yagize, by’umwihariko kuba yaragiye yibanda ku butumwa bukundisha urubyiruko igihugu rukanabashishikariza gutegura ejo habo heza.Hon. Bamporiki Edouard ati:
Udafite icyo yimariye ntashobora kukimarira abandi. Dany yateye intambwe ishimishije, uyu mushinga we ni umushinga mwiza wo gushyigikirwa mu buryo butandukanye.Nta muntu n’umwe wigeze akabya inzozi atarose. Izi nzozi ni iza Dany abandi nabo nibarote inzozi zabo.kuba uri umu jeune udafite inzozi wabigereranya no kubona ishyo ry’ibimasa, umuntu akagura ibimasa ijana akabishyira aho hanyuma hazashira imyaka akagaruka aje kureba ko rya shyo rye ryakuze.
Hon.Bamporiki Edouard(ibumoso) yashimiye Dany Nanone kubw'igitekerezo kiza yagize
Ku ruhande rwa Dany Nanone yavuze ko iyi ari intangiriro, aho ateganya ko uyu mushinga we ugomba guhaza igihugu akanasagurira akarere mu gihe kiri imbere.
Umuraperi Dany Nanone yatangaje ko umushinga we uzahaza igihugu
Miss Kundwa Doriane, Mani Martin, Hon.Bamporiki Edouard n’abandi bantu bazwi mu nguni zitandukanye nabo bahawe umwanya bagenera urubyiruko ubutumwa buzanyuzwa muri aya makiye.
Dany Nanone yifuza ko umushinga we wahaza igihugu ugasagurira n'akarere
Mani Martin ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa cya Dany Nanone
Mani Martin yaje gutanga ubutumwa buzasohoka mu makaye ya Dany Nanone
Miss Rwanda Kundwa Doriane nawe yatanze ubutumwa ku rubyiruko ruzakoresha aya makaye
Mariya Yohana nawe ni umwe mu bitabiye imurikwa ry'aya makaye
Miss Earth RwandaUrwibutso Erica Emmanuella yitabiriye uyu muhango
Umuraperikazi Oda Paccy nawe yari ahari
Hari abanyamakuru batandukanye
Buri wese wafashe ijambo yashimiye cyane Dany Nanone