Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, January 05, 2016

Chelsea igomba kwiga uburyo bwo gutsinda ibitego - Guus Hiddink

Umuholandi, Guus Hiddink, yaje muri Chelsea asimbuye umutoza Josée Felix Mourinho wasabwe gufata utwangushye, gusa kugaza ubu ntibaratsinda, Hiddink arasaba ko ikipe yashaka uburyo bushya bwo gutsinda. Kuva Hiddink yafata iyi kipe amaze kunganya inshuro ebyiri, aho yanganyije na Manchester United akanaza kubisubiramo na Watford. 
Image result for guus hiddink


Aha, Hiddink avuga ko n'ubwo atari bibi gusa batari ku mwanya mwiza dore ko amanota 3 yonyine ari yo abarwanaho ngo batajya mu mubare w'amakipe yasubira mu cyiciro cya kabiri, uyu mutoza yagize ati "Ibyo dukora byo si bibi, ariko turi mu mwanya mubi, ibi rero bigomba guhinduka hashakwa uko twahindura imikinire tugashaka intsinzi. Andi makipe akomeye arimo gutakaza nayo, gusa twe dushake amanota azamura icyizere bityo tunitware neza mu marushanwa turimo nka FA, n'amakipe yabaye ayambere iwayo (Champions league)."
Umutoza Guus Hiddink wahawe gutoza Chelsea nyuma yo guhambiriza José Mourinho kubera kuburwaho umusaruro
Chelsea ni yo yatwaye igikombe cya Shampiyona mu Bwongereza mu mwaka ushize w'imikino. Ubu buhwituzi bwa Guus Hiddink bwabaye nko korosora uwabyukaga kuko bwaje mbere y'umukino wabahuje na Crystal Palace kuri iki cyumweru taliki ya 03/01 /2016 aho bayitsinze 3-0, harimo igitego cya Oscar ku munota wa 29, yunganirwa na Willian ku munota wa 60 n'agashinguracumu ka Costa ku munota wa 66.