Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

CHAN 2016- Congo Kinshasa izahura n’u Rwanda nyuma yo gutsindwa irushwa na Cameroon


Ikipe ya Cameroon ikoze ibyo benshi batatekerezaga itsinda Congo Kinshasa 3-1 byayihesheje amahirwe yo kurangiza ari iya mbere mu itsinda rya kabiri n’amanota arindwi.
Amateka yahaga amahirwe ikipe ya Cameroon mbere y’umukino. Ni byo ko Congo Kinhsasa yari yarashoboye gusezerera Cameroon inshuro ebyiri mu majonjora yo gushaka itike yo kujya mu irushanwa rya CHAN ya 2009 na 2014, ariko Cameroon yari yaratsinze Congo Kinshasa 2-0 mu nshuro imwe rukumbi bahuriye muri iri rushanwa nyirizina muri Sudani muri 2011.
Abafana ba Cameroon bari baje nk'ibisanzweAbafana ba Cameroon bari baje nk’ibisanzwe
Congo Kinshasa n’amanota atandatu, yari yarabonye itike ya ¼ mbere y’umukino wo kuri uyu wa mbere, mu gihe Cameroon n’amanota ane, yasabwaga inota rimwe ngo yerekeze mu cyiciro gikurikira. Intsinzi y’ izi ntare yagombaga no gutuma zegukana umwanya wa mbere mu itsinda bityo ntiyerekeze i Kigali guhura n’u Rwanda.
Cameroon yaje ishaka gutsinda bigaragara, Congo Kinshasa yari yakoze impinduka icyenda ku ikipe yari yatsinze Angola 4-2. Aya makipe yombi yari yakoze ku bafana bayo, nkuko bisanzwe abacongomani bari benshi i Huye, mu gihe Cameroon ifite abafana yishakiye bava i Kigali kuyishyigikira uko yakinnye.
Congo Kinshasa yari yakoze impinduka icyendaCongo Kinshasa yari yakoze impinduka icyenda
Cameroon yaje gukina ishaka intsinziCameroon yaje gukina ishaka intsinzi
Iminota 30 ya mbere y’umukino yakiniwe mu kibuga cya Congo Kinshasa, Cameroon irema amahirwe yo gutsinda umunota ku wundi ariko nta musaruro. Uburyo bukomeye buboneka ku munota wa 30, ubwo Nlend Samuel yateraga ishoti rigana mu izamu maze Ley Matambi, umwe mu banyezamu beza mu irushanwa, akarishyira hanze.
Nyuma yo guhusha uburyo burenze butane bwo gutsinda, Cameroon yaje kubona izamu ku munota wa 40 Moumi Ngamaleu yakoze akazi gakomeye mu rubuga rw’amahina, maze umupira we ugera kwa Yazid Atouba, wahoze anakinira ikipe ya Chicago yo muri America, uyu nta kosa yakoze yawushyize mu nshundura. Igice cya mbere cyarangiye ari icyo gitego 1-0 nubwo Cameroon yahushije byinshi.
Cote d'Ivoire yari yaje kureba ikipe bazahuraCote d’Ivoire yari yaje kureba ikipe bazahura
Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Congo Kinshasa, aho kabuhariwe Mechak Elia yinjiraga mu kibuga. Umupira wa mbere yakozeho, yawuterets ku kirenge cya Jean Marc Makusu Mundele wahise wishyurira Congo ku munota wa 47.
Cameroon ntabwo yaciwe intege n’iki gitego, ahubwo yahise igaruka mu mikino byihuse ni ko gutsinda ibitego bibiri by’ amabengeza k’uwabirebye. Ngamaleu wari waremye icya mbere, yitsindiye icya kabiri ku munota wa 52, mu gihe Samuel Nlend yatsindaga igitego ku buryo bwahawe akazina ka Lionell Messi bitewe n’uburyo bitsindwamo. Aha, hari ku munota wa 64.
Umunyezamu Matampi ni umwe muri babiri babanje mu kibuga basanzwe babanzamoUmunyezamu Matampi ni umwe muri babiri babanje mu kibuga basanzwe babanzamo
Umukino waje kurangira ari ibyo bitego 3-1, bivuze ko Cameroon yazamutse iyoboye itsinda rya kabiri n’amanota arindwi, Congo ikaba iya kabiri n’amanota atandatu.
Imikino ya kimwe cya kane izakinwa ku wa gatandatu tariki ya 30/1/2016 aho saa 15:00 u Rwanda ruzakira Congo Kinshasa kuri stade Amahoro, mu gihe Cameroon na Cote d’Ivoire bazahurira kuri stade ya Huye 18:00.
CHAN 2016- Congo Kinshasa izahura n’u Rwanda nyuma yo gutsindwa irushwa na Cameroon CHAN 2016- Congo Kinshasa izahura n’u Rwanda nyuma yo gutsindwa irushwa na Cameroon Reviewed by Unknown on Tuesday, January 26, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.