Umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki Moon arasaba Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza kurekura abantu bose bakekwaho gukora kudeta yapfubye mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize ndetse no kureka imiryango itegamiye kuri leta ikongera gukora ku mugaragaro.
Ibi yabivugiye mu nama yamuhuje n’abagize akanama gashinzwe umutekano ku isi yabaye ejo ku itariki ya 14 Mutarama 2016 ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye giherereye i New York.
Muri iyi nama Ban Ki Moon yagarutse ku kibazo cy’u Burundi n’ubwo yari iteganyije kwiga ku kibazo cya Syria kimaze imyaka ine kitabonerwa igisubizo.
Mu ijambo rye Umunyamabanga Mukuru wa ONU yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’umutekano muke urangwa mu Burundi ndetse n’ubwicanyi bumaze iminsi buvugwa mu Burundi amezi umunani akaba ashize.
Ban Ki Moon yasabye Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza kurekura abantu bose bafunzwe bashinjwa kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza ndetse anasaba ko amashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki nayo yakwemererwa kongera gukora.
Muri iyi nama Ban Ki Moon yamenyesheje akanama gashinzwe umutekano ko mu cyumweru gitaha azohereza mu Burundi intumwa ze zihariye zigamije kureba icyakorwa ngo umutekano ugaruke mu Burundi.