Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Abasore batanu bafunzwe na Polisi bashinjwa icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Abasore batanu bakomoka mu murenge umwe wa Cyabakamyi, mu karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo bafungiwe kuri Polisi yo mu Mujyi wa Kigali, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, nyuma yo gutekera umutwe abantu batandukanye bakabarya amafaranga yabo. Abakurikiranyweho iki cyaha, ni Bikorimana Jeremie,Tumushime Emmanuel,Habineza Sosthene,Uzabakiriho Donat na Bamurebe Jerome.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police Celestin Twahirwa, yavuze ko aba bafashwe mu minsi ishize. Avuga kuri ubwo bwambuzi bushukana bafatiwemo yagize ati:” Bashakaga nimero z’indangamuntu z’abantu batandukanye, noneho bakazibaruzaho bakabona za “sim cards” nyinshi. Harimo mugenzi wabo wazicuruzaga noneho akabafasha kuzibaruza yifashishije nimero z’indangamuntu babaga bamuhaye”.
Yakomeje avuga ko iyo bamaraga kubona ziriya “sim cadrs” bakoreshaga uko bashoboye bagashaka nimero za terefoni z’abantu banyuranye noneho bakabahamagara bababwira ko batsindiye amafaranga runaka,ko batsinze ikizamini cy’akazi aka n’aka,ko umwana wabo yatsindiye kujya mu ishuri runaka n’ibindi bitangaza.
Ni muri ibi bitangaza rero batekeraga umutwe abo bahamagaye bababwira ko kugira ngo babashe kubona ibyavuzwe hejuru, baboherereza umubare w’amafaranga uyu n’uyu kugira ngo babafashe kubona izo serivisi. Nanone kandi bakoreshaga andi mayeri barya abantu amafaranga bababaza amafaranga bafite muri terefoni zabo, bakababwira gukanda imibare runaka n’ibimenyetso muri izo terefoni,uko bagenda bava ku cyiciro iki n’iki bikarangira baboherereje amafaranga bafite kuri sim card zabo, hanyuma aba batekamutwe bakajya kuyabikuza kuri mobile money bakayatwara.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko uretse aba bafashwe hari n’abandi barimo gushakishwa kuko amazina yabo Polisi iyafite.
Yasabye abaturage kwima amatwi ababahamagara babizeza ibitangaza bitandukanye birimo gutombora amafaranga,gutsindira ibihembo binyuranye ,kubona akazi keza n’ibindi.Bamwe muri aba bafashwe biyemerera iki cyaha cy’ubwambuzi bushukana bakaba bahamagarira bagenzi babo kubireka ahubwo bakitabira gahunda nziza leta yabashyiriyeho zo kwiteza imbere.
Icyaha kiramutse kibahamye bashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.erome.
Abasore batanu bafunzwe na Polisi bashinjwa icyaha cy’ubwambuzi bushukana Abasore batanu bafunzwe na Polisi bashinjwa icyaha cy’ubwambuzi bushukana Reviewed by Unknown on Saturday, January 23, 2016 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.