Ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hatanzwe ibihembo bya Groove Awards ku bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoze cyane mu mwaka wa 2015. Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 13 Ukuboza 2015 ubera mu ihema rya Serena Hotel ya Kigali kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Umuhango wo gutangaza abahanzi batsindiye ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2015, witabiriwe cyane ugereranyije n’imyaka ibiri ishize. Hari abantu b’ibyamamare batandukanye, nka Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane, Aimable Twahirwa wahoze akora muri Groove Awards nyuma agasezera, n’abandi.
Miss Rwanda 2015,Kundwa Doriane yitabiriye ibi birori, uwo bicaranye ni Patient Bizimana
Miss Kundwa Doriane, yaje no guhabwa umwanya atanga igihembo
Uyu muhango wari witabiriwe cyane ugereranyije n'inshuro 2 zabanje
Groove Awards 2015 yagaragayemo udushya n’impinduka n’ubwo hakiri ibindi byo kunozwa. Hatanzwemo ibihembo bidahataniwe (Special awards) birimo icyatanzwe na MTN Rwanda ku muhanzi ufite indirimbo yitabirwaho na benshi nka CallerTunez. Icyo gihembo kikaba cyaherekejwe na sheki y’ibihumbi 200.
Abantu bitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Groove Awards 2015, bataramiwe n’abahanzi batandukanye barimo Favour, Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Chorale de Kigali, Shekinah Drama Team, The Worshipers, Phanny Wibabara na Bahati Kioko wo muri Kenya uherutse gutwara Groove Awards Kenya 2015.
Umuhanzi Bahati Kioko wo muri Kenya uzwi mu ndirimbo Barua, benshi bishimiye gutaramana nawe
Tumwe mu dushya n’impinduka byabaye muri uyu muhango, ni ukuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mbere yo gutangira. Bafashe umunota umwe bibuka umuhanzi Safari Papy John uherutse kwitaba Imana. Muri uyu mwaka Groove Awards yirinze kwizeza abantu ibitangaza nk’uko yabikoraga mbere. Abatsinze bahawe ibikombe gusa, mu gihe ubushize byaherekejwe na Terefoni.
Bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa chorale yo muri ADEPR yabashije gutwara Groove Awards. Mu gihe mbere hari ubwo wasangaga hari umuhanzi watwaye ibikombe 3, kuri ubu uwatwaye byinshi ni umwe gusa akaba yatwaye 2, bamwe bavuze ko habayeho gusaranganya ibihembo.
Mbere iri rushanwa rigitangira mu Rwanda, wasangaga ibihembo byinshi bitaha mu bahanzi bo mu itorero rimwe, ariko kuri iyi nshuro ya 3 siko byagenze kuko abatwaye ibikombe baturuka mu matorero atandukanye ndetse ku nshuro ya mbere korali yo muri ADEPR nayo yatwaye igihembo.
Bamwe mu bahanzi bakomeye batabonetse ku rutonde rw’abahawe ibihembo mu gihe hari ababahaga amahirwe, hari Theo Bosebabireba, Brian Blessed, Bright Patrick, itsinda True Promises, Shekina Drama Team n’abandi. Pastor John Kaiga wa Groove Awards yatangaje ko abahanzi bahembwe, ari abakoze cyane kandi bagatorwa.
Ku bijyanye n’impinduka zikenewe muri iri rushanwa rya Groove Awards, hari n’abibaza impamvu hadashyirwaho icyiciro cy’abanyamakuru ba Televiziyo mu gihe zimaze kuba nyinshi kandi zifasha cyane Gospel.
Amwe mu makuru atangazwa na bamwe mu bayobozi ba Groove Awards ni uko umwaka utaha hari ibyiciro byinshi bizongerwamo mu rwego rwo gukomeza guteza imbere Gospel yo mu Rwanda, abakora injyana zitandukanye bakisanga muri Groove Awards. Hamwe no gusenga, bizera ko bazabona n’abaterankunga.
Urutonde rw’abegukanye Groove Awards Rwanda 2015
1 Best Hip Hop song of the year: Yarabirangije by Willy Karuta
2 Best Radio Show of the year: Ten Gospel show (Radio 10)
3 Best Christian website of the year: www.gusenga.org
4 Best Audio Producer of the year: Bris Higiro wakoze alubum ya Mbonyi
5 Best Worship song of the year: Jehova by Janvier Kayitana
6 Best Video of the year: This is my time by Phanny Wibabara
7 Best Radio Presenter of the year: Byishimo Espoir(Sana Radio)
8 Best Dance group of the year: The Blessing Family
9 Best Choir of the year (Korali y’umwaka): Alarm Ministries
10 Best Writter of the year (umwanditsi mwiza): Israel Mbonyi
11 Best New Artist of the year (umuhanzi mushya): Janvier Muhoza
12 Best Song of the year (Indirimbo y’umwaka): Nimetosheka by Heman worshipers International
13 The Most downloaded CallerTunez: Arangose by Patient Bizimana
14 Best Diaspora artist of the year: Olivier Nzaramba uba mu Bwongereza
15 Outstanding Contributor (Uwakoze igikorwa cy’indashyikirwa mu ivugabutumwa): Bethlehem ADEPR Gisenyi na Radio Umucyo.
16 Best Female artist of the year: Diana Kamugisha
17 Best Male artist of the year: Israel Mbonyi
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Diana Kamugisha wegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza w’umwaka, yadutangarije ko yatunguwe cyane, akaba ashima Imana yabigennye. Nyuma yo gutwara iki gihembo, yavuze ko agiye gufasha bagenzi be bafite impano bagasenyera umugozi umwe. Ikindi ni uko agiye gukoresha umuziki mu kuvura imitima y’abantu kuko ngo ushobora kuririmba benshi bagakira ibikomere bafite mu mitima.
Diana Kamugisha yashimye Imana anayihigira gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza bubohora imitima ya benshi
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Ndabarasa John, umwe mu bigeze kunenga bikomeye Groove Awards ndetse akavuga ko adashobora kuzongera kuyitabira, yadutangarije ko iy’uyu mwaka wa 2015 yayihaye amanota 70% kuko yagenze neza usibye utuntu duke. Yakomeje avuga ko nawe iy’umwaka utaha azayitabira kuko ibyari byatumye asezera ari kubona birimo gukosoka.
Bimwe mu byo yanenze muri uyu mwaka, harimo uwahawe Hip Hop song of year, ngo ni umuhanzi abonye bwa mbere. Iki yagihuriyeho n’abandi banadutangarije ko mu cyiciro cy’umunyamakuru w’umwaka habayeho amanyanga. Ikindi Ndabarasa John asaba abategura iri rushanwa ko bazakosora ubutaha ni akavuyo k’abantu binjira n’abifotoza, ntube wamenya umuhanzi n’utari umuhanzi.
Ndabarasa John umuhanzi akaba n’umunyamakuru ntiyishimiye kandi kuba hatanzwe ibihembo bitagira ikibiherekeje mu gihe ubushize batanze terefone. Kuri we avuga ko amafaranga MTN yatanze, byari kuba byiza iyo ahabwa umuhanzi w’umwaka nk’uko ubushize bari bamuhembye kumukorera igitaramo cy’ubuntu.
Abandi baganiriye na Inyarwanda.com bishimiye impinduka ziri kugaragara muri iri rushanwa, bakaba bafite icyizere ko umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana ugiye gutera imbere cyane. Bamwe mu batwaye ibi bihembo, bavuze ko gushimirwa ari uburyo bwiza bubafasha kudacika intege mu ivugabutumwa bahamagariwe, bakaba bashimiye cyane Groove Awards yabatekerejeho.
Andi mafoto y'uko byari bimeze mu gitaramo cya Groove Awards Rwanda 2015
Aline Gahongayire niwe wayoboye iki gitaramo
Itsinda The Worshipers ryatamiye abari aho, banyurwa cyane n'amajwi y'aba basore n'inkumi
Umuhanzi Eddy Mico wigeze gutwara Groove Awards ikibera muri Kenya
Shekinah Drama team yataramiye abari muri ibi birori
Umuhanzikazi Alice Tonny wari mu bahataniraga igihembo cya Best Female artist
Janvier Muhoza wa Zion Temple Huye yabaye umuhanzi mwiza ukizamuka
Peter Ntigurirwa hamwe n'umuyobozi wa Gusenga.org yatwaye igihembo cya Website nziza y'umwaka
Umunyamakuru Florent Ndutiye yakira igihembo cy'ikiganiro akora "Ten Gospel show"
Umuraperi Willy Karuta yatsindiye igihembo cy'indirimbo nziza ya Hip Hop y'umwaka
Phanny Wibabara yishimiye gutwara igihembo cya Video nziza y'umwaka
Janvier Kayitana yatahanye igihembo cy'indirimbo nziza yo kuramya
Alarm Ministries yabaye Korali y'umwaka
Ange Daniel Ntirenganya niwe wakiriye igihembo cyahawe Radio Umucyo nka Radio ya mbere ya Gikristo
Bigangu Prosper yakira igihembo cya Nimetosheka nk'indirimbo y'umwaka
The Blessing Family yabaye itsinda ribyina ryakoze cyane
Byishimo Espoir yahembewe kuba umunyamakuru mwiza wa Radio w'umwaka(Radio Sana)
Patient Bizimana yatahanye igihembo cy'indirimbo yakunzwe cyane muri MTN CallerTunez
Patient Bizimana yhembwe na MTN ibihumbi 200 y'amanyarwanda
Diana Kamugisha niwe wabaye umuhanzikazi w'umwaka
Israel Mbonyi yabaye umuhanzi w'umwaka wakoze cyane
Alain Numa wo muri MTN yari yitabiriye ibi birori
Dj Spin yaryohereje abari muri icyo gitaramo
Abasore baturutse muri Kenya bashimishije abitabiriye Groove Awards
Noel Nkundimana, Dominic Nic na Egide Bizima bitabiriye iki gitaramo
Aline Gahongayire n'umunyakenya bafatanyije kuyobora iki gitaramo
Umuhanzikazi Phanny Wibabara yaje guhabwa umwanya araririmba
Banyuzagamo bakakira abahanzi n'amatsinda bagataramira abari aho