Pages

Pages

Pages

Menu

Tuesday, December 01, 2015

Umunyamakuru Antoinette Niyongira yakoze ubukwe yambikana impeta na Kigenza Aimé Patrick - AMAFOTO

Umunyamakuru Antoinette Niyongira yakoze ubukwe yambikana impeta na Kigenza Aimé Patrick - AMAFOTO
Umunyamakuru wa Radio 10 na TV10; Antoinette Niyongira yasezeranye imbere y’Imana yambikana impeta na Kigenza Aimé Patrick bari bamaze imyaka ine bakundana, ibi bikaba byarabanjirijwe n’imihango yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015, Antoinette Niyongira na Patrick Kigenza basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwa Christian Life Assembly ruherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, bemeranywa kuzabana akaramata bagasangira twose. Nyuma yo kwambikana impeta, bizihirije ibirori by’ubukwe bwabo muri Green Hills i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ari naho abatumiwe muri ibi birori bakiriwe, bafatanya n’inshuti n’imiryango kwizihiza no kwishimira uyu munsi wabo udasanzwe.
ubukwe
ubukwe
Gira website

Byari ibyishimo bihambaye kuri Antoinette na Patrick ndetse n'abari babagaragiye
Byari ibyishimo bihambaye kuri Antoinette na Patrick ndetse n'abari babagaragiye. Photos: Plaisir Picturesubukwe
ubukwe
Ubukwe bwa Antoinette na Patrick bwari igitangaza. Photos: Plaisir Pictures
Ubu bukwe bwabo bwabaye nyuma y’uko ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2015, Antoinette Niyongira yari yasezeranye imbere y’amategeko na Kigenza Aimé Patrick , imihango yo kurahirira kuzabana akaramata ikaba yarabereye mu murenge wa Remera wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
 Antoinette
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Aha hari Antoinette na Patrick bari basezeranye imbere y'amategeko
Aha hari Antoinette na Patrick bari basezeranye imbere y'amategeko
Mbere yaho gako kandi, kuwa Gatandatu tariki 21 z’uku kwezi k’Ugushyingo 2015, Kigenza Aimé Patrick yari yerekeje iwabo wa Antoinette Niyongira aherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti zari zimugaragiye, akamusaba ndetse amaze kumwemererwa n’umuryango aramukwa, mu birori byizihirijwe ahitwa mu Mudendezo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Antoinette
Aha hari mu mihango yo gusaba no gukwa Antoinette