Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Nyuma yo kwifurizwa kwicwa, undi munyapolitiki w’i Burundi yifurije Nkurunziza gushyirwa mu buroko

Nyuma yo kwifurizwa kwicwa, undi munyapolitiki w’i Burundi yifurije Nkurunziza gushyirwa mu burokoNyuma y’iminsi mike umunyamakuru w’i Burundi Domitille Kiramvu ashyize hanze ibintu bitatu ngo byakorwa kugirango Perezida Nkurunziza avanwe ku butegetsi harimo no kumwirenza kugirango amahoro aboneke i Burundi, kuri ubu undi munyapolitiki yatangaje ko Nkurunziza akwiye uburoko.

Mu cyegeranyo Domitille yakoze, yatangaje ko Nkurunziza afite uburinzi buhagije bw’abo yise abamenja (les terroristes), kugirango akurwe ku butegetsi ngo byasaba ukwishyiraha hamwe kw’abasirikare bakamurwanya nta kujenjeka,kwifatanya n’amahanga byanakunda ngo bakamwirenza.
alex
Umunyapolitiki Alex Sinduhije
Umunyapolitiki Alexis Sinduhije, umukuru w’ishyaka MSD avuga ko urubyiruko rufata intwaro rugahangana n’abashyigikiye Perezida Nkurunziza ari intwari z’igihugu ndetse ko ubu Nkurunziza  akwiye kuba ari mu buroko.
Yagize ati:”nibiba ngombwa ko dushinga umutwe wa gisirikare tuzabitangaza ntabwo tuzabihisha, umwanya wa Nkurunziza muri iki gihe si uwo kuyobora Abarundi yarakwiye kuba ari mu buroko”.
Mu gihe yunga mu rya mugenzi we Domitille we usabira Nkurunziza kwicwa, uyu akaba amusabira uburoko, Sinduhije ashimira urubyiruko rwishora mu mirwano rukemera kicwa rurwana n’abo yita ko ari Nkurunziza.
Ati: “Bariya bana biyemeje gufata ibirwanisho ni intwari, barya bana barwanya Nkurunziza baritanga kandi bitangira igihugu, barwanira ukuri kandi ni intwari zacu”.
Kuva muri Mata uyu mwaka wa 2015, ubwo Nkurunziza yatangazaga ko agiye kongera kwiyamamaza kuri manda ya 3 benshi bemeza ko ihabanye n’amategeko, nibwo abaturage biganjemo urubyiruko batangiye kwigaragambya bagezaho bafata n’intwaro bahangana n’abashyigikiye Nkurunziza, mu mezi asaga 8 ashize abamaze kwicwa barenga 300.
Mu gihe abaturage batakamba basaba amahanga kubatabara ko bugarijwe n’ubwicanyi ndengakamere, umuryango w’ubumwe bwa Afurika UA watangaje ko uteganya koherezayo ingabo ibihumbi 5 zo kujya kurengera abaturage no kugarura amahoro.
Ku ruhande rwa Leta ya Nkurunziza bo batangaje ko izo ngabo batazishaka ko nizinjira ku ngufu ruzambikana, ko bizafatwa nk’aho izo ngabo ziteye u Burundi.
Mu gihe hari hatangiye ibiganiro hagati ya Leta ya Nkurunziza n’abamurwanya, bibera muri Uganda; nyuma yo kubisubika bigomba gukomeza tariki ya 6 Mutarama 2016, Leta y’u Burundi yatangaje ko itazabisubiramo.
Hagati aho, abasesenguzi mu byapolitiki bakaba bakomeje kwibaza umugambi Perezida Nkurunziza yaba afite mu gihe igihugu gikomeje kugana mu icuraburindi dore ko n’abanyapolitiki bamurwanya bakomeje kumusabira guhirikwa ku butegetsi ku ngufu, uburoko,kwicwa,…
Nyuma yo kwifurizwa kwicwa, undi munyapolitiki w’i Burundi yifurije Nkurunziza gushyirwa mu buroko Nyuma yo kwifurizwa kwicwa, undi munyapolitiki w’i Burundi yifurije Nkurunziza gushyirwa mu buroko Reviewed by ibigezwehobyose on Wednesday, December 30, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.