Pages

Pages

Pages

Menu

Monday, December 28, 2015

Nyuma yo gusubirwamo ku buryo bw’ibanga, Teamo Video yageze hanze!

Amashusho y’indirimbo ‘Te Amo’ ya Knowless Butera na Roberto yageze hanze!
Capture
Umuhanzikazi Knowless Butera ukorera muzika muri Kina Music yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Te Amo’ yakoranye na Roberto, amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarabanje gukorerwa muri Kenya , nyuma akosorerwa mu Rwanda na Pose Filmz ndetse na Kina Music.

Mu kwezi gushize nibwo uyu muhanzikazi ndetse na Roberto n’inzu itunganya muzika ya Kina Music Knowless abarizwamo bagiye banyuza ku mbuga nkoranyambaga zabo ubutumwa bugaragaraza igihe amashusho y’iyi ndirimbo yagombaga kujya ahabona, gusa biza kutagerwaho ku gihe byari biteganyijwe dore ko amashusho nyirizina ari hanze hafatiwe bundi busha hano mu Rwanda muri Nyungwe Rodges.lO1FmMM
Knowless abinyujije kuri Twitter ye akaba yariseguye ku bafana yemeza ko amashusho y’indirimbo ‘Te Amo’ akiri gutunganywa neza, gusa yizeza abafana kumugaya gutinda ntibamugaye guhera, kuri uyu munsi akaba yasohoje ubutumwa bwe ashyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo yari yitezwe kujya hanze mu minsi ishize ntibikunde.