Iki gitaramo Nicki Minaj yagitumiwemo na Perezida wa Angola
Jose Eduardo dos Santo. Benshi mu baharanira uburenganzira bwa muntu
bacyamaganiye kure ngo kuko cyateguwe hakoreshejwe amafaranga yavuye
muri ruswa.
Ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza nibwo ubuyobozi bw’Umuryango Human Rights Foundation (HRF) bwasabye ko iki gitaramo gihagarikwa ndetse bwandikira Nicki Minaj bumumenyesha ko adakwiye kwemera kujya kuririmbira Perezida Jose Eduardo dos Santo bafata nk’umunyagitugu.
Uyu muraperi yabirenzeho ajya muri Angola aho yageze ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza ari mu ndege ye bwite.
Nk’uko DailyMail yabitangaje, Nicki Minaj ngo yahembwe miliyoni ebyiri z’amadorali [asaga miliyari imwe na miliyoni magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda].
Abashinzwe gucunga inyungu z’uyu muraperi bavuze ko batari bazi neza
imiterere n’imiyoborere ya Angola bityo ngo nta mpamvu n’imwe bumvaga
yababuza kuza kuhataramira.
Muri 2013 Mariah Carey na we yakoreye igitaramo muri Angola ahembwa miliyoni y’amadorali, icyo gihe na bwo yari yatumiwe na Perezida JosĂ© Eduardo dos Santos amaze imyaka 36 ayobora iki gihugu.
Ku wa Gatatu tariki 16 Ukuboza nibwo ubuyobozi bw’Umuryango Human Rights Foundation (HRF) bwasabye ko iki gitaramo gihagarikwa ndetse bwandikira Nicki Minaj bumumenyesha ko adakwiye kwemera kujya kuririmbira Perezida Jose Eduardo dos Santo bafata nk’umunyagitugu.
Uyu muraperi yabirenzeho ajya muri Angola aho yageze ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza ari mu ndege ye bwite.
Nk’uko DailyMail yabitangaje, Nicki Minaj ngo yahembwe miliyoni ebyiri z’amadorali [asaga miliyari imwe na miliyoni magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda].
Nicki Minaj yageze muri Angola mu ndege ye bwite
Muri 2013 Mariah Carey na we yakoreye igitaramo muri Angola ahembwa miliyoni y’amadorali, icyo gihe na bwo yari yatumiwe na Perezida JosĂ© Eduardo dos Santos amaze imyaka 36 ayobora iki gihugu.
Mbere y'igitaramo Nicki Minaj yashyize kuri Instagram iyi foto avuga ko yiteguye kuririmba