Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Mu magambo adasobanutse,Knowless yivuguruje atangaza ibishya ku mubano we na Clement.


Mu magambo adasobanutse,Knowless yivuguruje atangaza ibishya ku mubano we na Clement.

Igihe kibaye kirekire havugwa urukundo rw'ibanga hagati ya Butera Knowless na Boss wa Kina music Ishimwe Clement nubwo nta numwe ubyemere kuri bombi,gusa mu ijoro rya cyeye Butera Knowless yongeye kumvikana atangaza ibitandukanye n'ibyo yari yaravuze mbere.


Mu ijoro rya cyeye, binyuze mu kiganiro ten to night kimwe mu biganiro bivuga ku makuru y'ibyamamare,Butera Knowless yumvikanye yivuguruza nubwo yakoresheje amagambo adasobanutse ubwo yagiraga ibyo atangaza kuri producer akanaba boss wa Kina music Ishimwe Clement.

Knowless na Clement bakomeje kuvugwaho kuba mu rukundo
Ubwo yahatwaga ibibazo by'urufaya n'abanyamakuru ba ten to night bamubaza kubw'umubano we na Clement,bitandukanye cyane nuko yabisobanuraga mbere avugako bahuzwa n'akazi,Butera Knowless yivuguruje avugako  we  na Clement bafitanye ubushuti burenze kuba bakorana. Ibi bikaba byateye benshi urujijo barimo  n' abanyamakuru bamubazaga bituma bakomeza kumuhata ibibazo mu rwego rwo gutanga ubusobanuro buhagije kubyo ashatse kuvuga.

Aha bari bari mu gihugu cya Uganda barebana akana ko mu jisho
Knowless utashatse kwerura nk'ibisanzwe yakomeje kunyura hirya no hino avugako Clement ari boss we kuko akorera mu nzu itunganya muzika ye kandi yongerahoko ari umujama we cyane? Ese kuba ari umujama we cyane bakaba banafitanye ubushuti burenze akazi bishatse kuvuga iki?

Mu magambo adasobanutse,Knowless yivuguruje atangaza ibishya ku mubano we na Clement. Mu magambo adasobanutse,Knowless yivuguruje atangaza ibishya ku mubano we na Clement. Reviewed by Unknown on Monday, December 28, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.