Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Miss Sonia Gisa yahize Miss Aurore na Miss Neema, yegukana ikamba muri Miss Supranational 2015

Miss Sonia Gisa yahize Miss Aurore na Miss Neema, yegukana ikamba muri Miss Supranational 2015Miss Sonia Gisa wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2015, yaje mu bakobwa 20 ba mbere bitwaye neza muri aya marushanwa anambikwa ikamba ry'umukobwa uhagarariye abandi ku rwego rw'umugabane wa Afrika.
Mu marushanwa ya Miss Supranational 2015 yasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukuboza 2015, umunyarwandakazi Miss Sonia Gisa yabashije kuza mu bitwaye neza yegukana ikamba nyuma yo gutorwa nk'umukobwa uhiga abandi ku mugabane wa Afrika, ndetse aza ku mwanya wa 15 ku rutonde rusange, mu gihe abakobwa bitabiriye aya marushanwa bose bagera kuri 82.
Miss Sonia Gisa na bagenzi be begukanye amakamba bahagarariye imigabane bakomokaho
Miss Sonia Gisa na bagenzi be begukanye amakamba bahagarariye imigabane bakomokaho


Uwegukanye ikamba rya Miss Supranational ku rwego rw'isi, ni Stephania Vasquez Stegman ukomoka muri Paraguay mu gihe igisonga cya mbere yabaye Sierra Bearchel ukomoka muri Canada, igisonga cya kabiri akaba Monica Castano ukomoka muri Colombia, naho igisonga cya gatatu aba Tanja Yr wo muri Iceland.
Miss
Uwegukanye ikamba ku rwego rw'isi n'ibisonga bye bitatu muri Miss Supranational 2015
Miss Sonia Gisa waje ku mwanya wa 15 ku rutonde rusange akanaba Miss Supranatinal Africa, yabaye umunyarwandakazi witwaye neza muri aya marushanwa ya Miss Supranational nyuma ya Miss Kayibanda Mutesi Aurore witabiriye aya marushanwa muri 2013 na Miss Umwali Neema wayitabiriye mu mwaka ushize wa 2014.
Miss Mutesi Aurore niwe witabiriye aya marushanwa bwa mbere muri 2013
Miss Mutesi Aurore niwe witabiriye aya marushanwa bwa mbere muri 2013
Miss
Miss Umwali Neema nawe kimwe na mugenzi we Aurore, yanze kwambara bikini muri aya marushanwa
Kwanga kwambara imyenda yo kogana izwi nka bikini bavuga ko byaba ari ukwica umuco nyarwanda, bishoboka ko ari byo byaba byaratumye Miss Aurore na Miss Neema bataha nta kamba bakuye muri aya marushanwa, mu gihe Miss Sonia Gisa we kuri iyi nshuro yambaye uyu mwenda akaba yabashije no gutahana ikamba.
Miss
Miss
Miss Sonia Gisa we ntiyigeze aterwa isoni cyangwa ipfunwe no kwambara uyu mwenda 
Miss Sonia Gisa yahize Miss Aurore na Miss Neema, yegukana ikamba muri Miss Supranational 2015 Miss Sonia Gisa yahize Miss Aurore na Miss Neema, yegukana ikamba muri Miss Supranational 2015 Reviewed by Unknown on Saturday, December 05, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.