Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, December 26, 2015

Mc akaba umunyadukoryo Anita Pendo yamaze kubatizwa bundi bushya mu mazi menshi

Anita Pendo yamaze kubatizwa bundi bushya mu mazi menshi
Umunyamakuru, akaba umushyushyarugamba(Mc) ndetse akavangavanga n’imiziki(Dj), Anita Pendo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ku munsi mukuru wa Noheli, ni umwe mu bakiristu bashya b’itorero rya Jesus is coming babatijwe mu mazi menshi mu muhango wabereye La Palisse Nyandungu.
Anita Pendo avuga ko aya ari amahitamo ye mu bijyanye no kugarukira no gukorera Imana mu buryo ahamanya n’umutimanama we ari nayo mpamvu yahisemo kubatizwa bundi bushya mu myemerere yumva izamufasha kwegerana n'Imana dore ko yari yarabatirishijwe n’ababyeyi be mu itorero ry’abaporoso mu gihe yari akiri umwana muto.
Anita
Anita Pendo ubwo yiteguraga kujya mu mazi

Nyuma yo kubatizwa, Anita Pendo akaba yatumiye inshuti n’abavandimwe iwe mu rugo ku Kicukiro aho atuye, ari naho hari bukomereze ibirori ku gicamunsi kugeza ku mugoroba by’uyu munsi udasanzwe kuri uyu mukobwa uzwi cyane mu bijyanye n’umuziki n’imyidagaduro muri rusange.
Anita
Anita Pendo ku munsi w'amateka kuri we, aho yabaye umukirisitu mushyaAmahirwe mashya mumwaka mushya mushuti Pendooooooooooo