Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 25 Ukuboza 2015, abakobwa babiri mu gihugu cya Canada bafashe ku ngufu umuhungu bavuga ko bari bagiye guha noheli biza kumuviramo urupfu nyuma y’uko bamurushije imbaraga kandi bakaba barabyifuzaga cyane badashaka ko aruhuka n’umunota umwe.
Ikinyamakuru cooltimes.com kivuga ko abakobwa barimo inshuti y’uwo musore basezeranyije uyu musore kumuha noheli bateruye iyo ariyo bamugejeje mu rugo rw’umwe muribo wari inshuti ye ari naho bagombaga kumuhera iyi noheli bamusaba kuryamana nabo arabyanga.
Inshuti y’uyu musore yakomeje kumuhendahenda imubwira ko yumva ibishaka cyane umusore akomeza kuvunira ibiti mu matwi kugeza ubwo bamubwiye ko bari bubyikorere.
Mu kanya gato bamuhase inzoga zikaze bigeze aho zimaze kumuganza bahita bamuboha amaguru n’amaboko ubundi batangira akazi kabo bamusimburanaho.
Byageze aho umusore atangira kubasaba imbabazi ariko barazimwima bigera aho imbaraga zimushirana biza kurangira apfuye.
Ubwo bari barimo kumusambanya umusore yaratatse cyane abaturanyi baza gutabaza polisi mu gihe itarahagera aba arapfuye.