Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi:Abantu batatu bashatse kwica umujenerali bishwe na polisi

Polisi y’u Burundi yatangaje ko yishe abantu batatu ivuga ko bashakaga kwica umuyobozi w’itsinda rya polisi ridasanzwe (Special Forces) Gen, Manirambona Christophe.


Ibinyamakuru byo mu Burundi bivuga ko kuri uyu wa Gatanu habyutse urusaku rw’amasasu, ku muhanda witwa Peuple Murundi, hafi ya sitasiyo yitwa King Stars.
Polisi ivuga ko yari iri guhangana n’abagabo bambaye imyambaro y’abarinzi ba perezida Nkurunziza, inyuma ariko imbere bambaye indi myambaro isanzwe.
Intwaro bari bafite n’imodoka bajemo byafashwe. Ni nyuma y’uko abandi bantu batazwi barashe ku wundi musirikare mukuru, Col. Serge Kabanyura bakamukomeretsa.
Kuva Nkurunziza yatsindira kuyobora u Burundi muri Manda ya gatatu, abantu batazwi bakomeje kwibasira abayobozi n’abandi bakomeye mu Burundi.
Burundi:Abantu batatu bashatse kwica umujenerali bishwe na polisi Burundi:Abantu batatu bashatse kwica umujenerali bishwe na polisi Reviewed by Unknown on Friday, December 04, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.