Amakuru aryoshye kandi agezweho

banner image

Like US On Facebook

banner image

Burundi:Abantu basaga 40 bakorewe ubwicanyi ndengakamere mu ijoro ryakeye

Zone Nyakabiga: Abantu basaga 40 bakorewe ubwicanyi ndengakamere mu ijoro ryakeyeMu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2015, nibwo abaturage bamwe bahahamuwe no kubona imirambo myinshi y’abantu bashyika kuri 40 bakorewe ubwicanyi ndengakamere mu gace ka Nyakabiga n’ahandi.

Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ngo aba bantu bagera muri 40 biganjemo urubyiruko bishwe mu ijoro ryakeye bicishijwe amasasu.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko abaturage muri ako gace kakorewemo ubwo bwicanyi batunga agatoki inzego z’umutekano polisi n’abasirikare ba Leta ko aribo zakoze iryo bara.
Bitangazwa ko urwo rubyiruko rwishwe ari abari bafashwe ku minsi w’ejo kuwa gatanu ubwo hagabwaga ibitero ku nkambi ebyiri za gisirikare, ku rundi ruhande abaturage bakaba bavuga ko inzego z’umutekano zagiye zinjira mu nzu zikarasiramo abantu mu ijoro ryakeye abandi bakabasohora bakabarasira mu muhanda.
Amakuru yatangajwe na bamwe mu banyamakuru b’i Burundi ni uko mu gace ka Nyakabinga honyine hatoraguwe imirambo y’abantu 20 bagiye bicwa barashwe, bamwe ngo bakaba bagiye baraswa isasu rimwe mu gahanga.
Rohero II naho ngo hatoraguwe imirambo 5 y’abantu bakiri bato, Musaga naho ngo abahatowe basaga 14, umunyamakuru w’i Burundi aganira na AFP ku murongo wa telefone yagize ati: “n’amaso yanjye nabaze imirambo 14 y’abantu bishwe bari bakiri bato(urubyiruko) bishwe n’ijoro bicwa n’abapolisi ndetse n’abasirikare”.
Imboni ya Bwiza.com iherereye i Burundi ahabereye ubwo bwicanyi yagize iti: “gushikubu biragoye kumenya bose uko bangana kuko hari nibindi biziga vyabantu biciwe mu mazu, bamwe mu banyagihugu bavuga ko mwijoro batewe n’igipolisi ca Désire Uwamahoro abantu babasangaga mu mpangu bakabica bakaca baja kubata mu mabarabara no mu ruzi, aho bigeze bitakicitwa ubwicanyi ahubwo ni massacre”.
Burundi:Abantu basaga 40 bakorewe ubwicanyi ndengakamere mu ijoro ryakeye Burundi:Abantu basaga 40 bakorewe ubwicanyi ndengakamere mu ijoro ryakeye Reviewed by Unknown on Saturday, December 12, 2015 Rating: 5

Random Post

Powered by Blogger.