Pages

Pages

Pages

Menu

Saturday, December 05, 2015

Burundi: Genocide hafi aha:hatangiye kubarurwa abarimu bagomba guherwaho mu gushyira mu bikorwa Jenoside

Abarimu mu Burundi baravuga ko bafite ubwoba ko bashobora gutangirwa kwicwa nyuma yo kubona imibare nyakuri igomba kwicwa mu gihe Jenoside izaba itangiye gushyirwa mu bikorwa. Ibi bije nyuma y’aho Leta y’u Burundi itanze itegeko ry’uko abarimu bose bagomba kubarurwa babazwa ubwoko bwabo na numero ya Telefoni batunze.

Ikinyamakuru Bujumbura News kivuga ko abafite b’i Bujumbura mu Burundi bafite ubwoba n’impungenge z’ibishobora kuba nyuma y’ibarura rishingiye ku moko ririkubakorerwaho.
Aba barimu bavuga ko mu ibarura bakorerwaho babazwa ubwoko n’aho batuye, bakaba bagize impungenge z’umutekano wabo mu gihe mu gihugu hakomeje kugaragara umwuka utari mwiza.
Nkurunziza
Perezida Pierre Nkurunziza natabarire bugufi Jenoside itarashyirwa mu bikorwa
Ihuriro ry’abarimu mu Burundi, CONAPES,ryabwiye Bujumbura News ko  ryamenyesheje impungenge z’abarimu minisiteri ibishinzwe ngo ihumurize aba barimu.
Amafishi yo kuzuza yagejejwe ku bayobozi b’ibigo kugirango abarimu bayuzuze bagaragaza irangamimerere, amashuri bize, ubwoko baturukamo nk’uko bigaragara kuri kopi y’iyi fishi Bujumbura news yabashije kubona.
Iri barura rero ngo ryahangayikishije abarimu bo muri Bujumbura, aho bafite impungenge z’uko aya mafishi ashobora gukoreshwa ku mpamvu z’ubugizi bwa nabi, benshi muri bo bakaba banze kuzuza aya mafishi.
????????????????????????????????????
Emmanuel Mashandari uhagarariye CONAPES
Nyuma yo kumenya ibi, uhagarariye syndicat y’abarimu, Emmanuel Mashandari, yegereye umuyobozi ushinzwe abakozi muri minisiteri y’uburezi nawe ngo utari uzi iki kibazo, nawe ahita ahamagara ushinzwe uburezi mu ntara.
Umwe mu barimu yagize ati: “Badusaba kugaragaza ubwoko bwacu, aho dutuye na numero ya telephone. Nta mwarimu ukiri kwigisha mu mutuzo wose”. Uyu mwarimu yakomeje avuga ko babayeho mu bihe bibi, ababayobora bakaba ngo bafite uburenganzira bw’ubuzima n’urupfu kuri bo.
Undi mwarimu waganiriye na Bwiza.com biciye ku rubuga nkoranya mbaga rwa facebook yavuze ko ibi kuba ari ikimenyetso cya Jenoside iri gutegurwa mu Burundi kandi ko igihe izatangirira izahera ku barium kuko aribo bazaba bafitiwe imyirondoro yose.
Avuga ko iyi jenoside izaba ishingiye ku moko n’ubwo yirinze kuvuga ubwoko buzibasirwa ubwo aribwo.
Icyagaragaye nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, n’uko ngo aba bayobozi bose batari bazi iby’iri barura nk’uko Mashandari avuga, kandi ngo si ubwa mbere hageragezwa ibarura nk’iri kuko no mu mwaka ushize minisiteri y’umutekano nayo yabikoze mu barimu.